Ibintu 5 wakorera umukobwa mukundana akifuza guhora iruhande rwawe iteka
Kugira ngo umukobwa ahore yishimye igihe cyose muri kumwe burya biterwa n'uko umusore bakundana amufata n'uko amuganiriza ndetse n’amagambo amubwira iyo bari kumwe.
Usanga abasore benshi cyangwa se abagabo bifuza kubona abakobwa b’inshuti zabo babasekera, babamwenyurira n’ibindi byerekana ko banezerewe, dore ko hafi y’abasore bose ngo babikunda ariko ngo ugasanga hari abatabigeraho bagakeka ko ahari ari uko inshuti zabo zitabishimiye. Nyamara ariko ngo si ko kuri kuko kugira ngo umukobwa yishime, aseke, amwenyure biterwa n’uko umusore bari kumwe yamufashe.
Urubuga rwa Elcrema rutanga zimwe mu nzira umusore ashobora gukoresha kugira ngo iyo nseko cyangwa se kumwenyurirwa akunda abe yabigeraho ari zo izi zikurikira:
1. Mubwire ko ari mwiza.
Buri mukobwa wese akunda kubibwirwa kandi igihe cyose abibwiwe biramushimisha agatangira kumwenyura no kugaragariza umukunzi ibyishimo bimurimo.
Igihe muri kumwe ukaba hari ikintu urimo kuvugana n’undi mukobwa haba amaso ku maso cyangwa se kuri telefoni, ukirangizanya na we hita ufata akaboko umukunzi, umusome ubundi umwiyegereze hanyuma mwikomereze ibyo mwari murimo. Bituma anezererwa agatangira no kumwenyura kuko bimwereka ko wari ukimwitayeho.
IZINDI NKURU:
. Dore impamvu 4 z'ingenzi udakwiye kogosha ngo umareho insya(umusatsi ukikije ibice by'ibanga) zawe
. Ibintu bibi cyane bishobora kuzakubaho niba urara wambaye ikariso
. Abageni bajunguje ikibuno mu bukwe bwabo abantu barumirwa - VIDEO
. Umumotarikazi w'ikizungerezi yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga - AMAFOTO+IBITEKEREZO
2. Kumukora mu misatsi igihe muri kumwe bimutera akanyamuneza.
Mureke aryame mu gituza cyawe umuganirize ariho yibereye kandi ntumukomakome umwereke ko atekanye kandi ko arinzwe ubundi umureke atete.
3. Mubwire ko umwitaho kandi ko uzahora ubikora igihe cyose agufite nk’umukunzi.
Gerageza ku buryo imvura nigwa muri kumwe umutwikira cyangwa umutize ikoti ryawe.Iki ngo ni ikintu abakobwa bakunda kandi kikabanezeza bikabagaragaraho.
4. Fata igihe atatekerezaga ko ushobora kubonana na we ushake akantu runaka kadahenze uzi ko akunda ubundi ukamushyire umutunguye, ngo ibyishimo azagira bizaba biruta uko ubikeneye.
5. Niba aguhaye impano ku munsi mukuru runaka, yifate umubwire wishimye ko uyikunze kandi ko yakunejeje kabone nubwo waba wabonye nta gishya ariko ngo kubimubwira biramushimisha akumva ko ataruhiye ubusa.
Niba yifuje ikintu kandi ukaba ugifite hita ukimuha azishima.