Iyi si yabaye umudugudu kubera iterambere riyiriho. Abantu bazanye ibintu byinshi bituma babasha kugera kubyo bifuza. Nibyiza rwose, ariko ni na bibi rwose. Amakompanyi menshi yadukanye udukoresho dukurura abantu rimwe na rimwe tunakoreshwa nabi muri telefoni z’abandi bantu. Nutangira kubona telefoni yawe ikora ibi bintu uzagire amakenga.
. Ibimenyetso byakwereka ko ujya wumvirizwa n'undi muntu
. Icyo wakora mu gihe ukeze ko telefoni yawe yumvirizwa
Ibi bintu tugiye kukubwira, bitume ugira amakenga umenye neza niba telefoni yawe ari wowe uyikoresha wenyine koko, cyangwa niba hari undi muntu muri kujya musangira amakuru akugeraho binyuze kuri telefoni wiguriye amafaranga yawe. Iyo umuntu ari kukumviriza cyangwa arimo gukurura telefoni yawe yiberebeye ahandi, hari uburyo uzabibona. Hari ubwo uwo muntu azaba arimo gukoresha indi App, imufasha gufata amajwi yose y’uwo muravugana cyangwa ikindi kintu we akeneye kugukuraho.
Ikimenyetso cya mbere ni uko uzasanga amajwi yawe ubwawe, ari muri telephone, utigeze uyafata (Amajwi y’uwo mwavuganye). Aya majwi uzayasanga muri telefoni yawe kandi utigeze uyafata uwo mwavuganaga.
Ikimenyetso cya kabiri ni uko telefoni yawe izatangira kujya ikoresha interineti nyinshi cyane ugereranyije na mbere. Ibi bigaragaza ko irimo kohereza amajwi ku kindi gikoresho utazi. Nujya aho barebera uburyo interineti yawe yakoreshejwe, uzasanga bakubwira ko wayikoresheje wohereza App, nyamara urengana (Your Phone Settings).
Ikindi ni uko telefone yawe izuzura vuba, uku kuzura bizaturuka mu majwi utigeze ufata ndetse n’abandi bantu bigaragara ko wahamagaye nyamara mutigeze munavugana. Numara kubona byagenze gutya, uzabihagarika ukoze Restore ya telefoni yawe, ariko wabanje kwimura ibintu byawe by’ingenzi.
Inkomoko: Content created and supplied by: Lucasentertainment (via Opera News )
Total Comment 0