Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga yasubije umuramyi Israel Mbonyi uherutse kugira inama abahungu b’abarokore akabasaba kwiga gutereta bakava mu iterabwoba ryo kuvuga ngo Imana yavuze cyangwa ngo bategereje icyo izavuga.
Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi uri kugaragaza gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi by’umwihariko Twitter, aganira n’abakunzi be batandukanye yanditse kuri Twitter agenera ubutumwa abahungu b’abarokore.
Muri ubwo butumwa yasaga n’ubukuye ahantu, yanditse asaba abahungu b’abarokore ko bakwiga gutereta bakava mu iterabwoba ngo Imana yavuze cyangwa ngo bategereje icyo izavuga maze akurikizaho n’utumenyetso (Emojis) tubiri two guseka cyane. Yagize ati ’’ Ngo abahungu b'abarokore nibige gutereta bave mu iterabwoba ngo “Imana yavuze, cyangwa ngo barindiriye icyo izavuga.’’
Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi mu ngeri zose zitandukanye z’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter aho kugeza ubu hariho ibitekerezo birenga 100 by’abanditse berekana amarangamutima yabo ku byo Israel Mbonyi yari amaze kwandika. Hari uwitwa Annick Burabyo ku rukuta rwa Instagram wagize ati: ’’Ahubwo bongeraho ko na Paulo yabivuze neza kandi na Mariko yabisesenguyeho neza cyane.....ubundi bagasimbira no mu ndirimbo za Salomo.’’
Nziza Fransis nawe ati: ’’Ubwo abo bahungu b'abarokore nibande ubu avuga nta murokore ubaho wananirwa gukora ibyo Imana yishimira kuko dushobozwa byose na Kristo uwo rero uvuga si umurokore @IsiraelMbonyi kandi ubutaha ntukavuge muri rusange aba umwe???? Akagirate.’’
Lavie Mutanganshuro we yahise abona ko volume ari nyinshi maze yandika asaba umuhanzi Mbonyi kugabanya ati: ’’Mbonyi, iyi volume ni nyinshi cyane gabanya’’. Muri ako kanya na Mbonyi yahise amusubiza ko atariwe wabivuze ati: ’’Sinjye wabivuze’’
Israel Mbonyi asubiza Lavie yasetse cyane amubwira ko atariwe wabivuze
Ni ubutumwa bwinshi butandukanye bwatanzwe nyuma y’ubutumwa Israel Mbonyi yari amaze kuvuga, gusa Shaddyboo nawe yanze kuburenza ingohe maze afata ibyo Israel Mbonyi yanditse abiheraho abaza abantu niba yakwiyereka umukunzi cyangwa akazategereza akamwereka.
Yagize ati: ’’Nzamwiyereke cyangwa Nzategereze anyerekwe’’. Ubu butumwa abushyiraho yashyizeho akamenyetso k’ibitekerezo bigaragara ko ashaka kumva ibitekerezo by’abantu batandukanye bamukurikirana umunsi ku munsi kuri Twitter.
Ni ubutumwa kugeza ubu buriho ibitekerezo bigera ku icyenda aho buri umwe yatanze ibitekerezo bitandukanye. Uwitwa Umunyoni ku rukuta rwa Twitter yagize ati: "Urashaka kujya kugusha umukozi w'Imana ubwo have have sigaho tutabura ubutumwa bwiza bwo mu ndirimbo kubera ikibero cyawe???"
Undi witwa Panda we yahisemo kumubwira ko ntacyo bitwaye rwose yamwiyereka agira ati: ’’Bitwaye iki se, mwiyereke’’
ShaddyBoo ni umwe mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Israel Mbonyi
Total Comment 0