Maj. Gen. Stephen Rwabantu wari Umugaba wungirije w’Inkeragutabara mu ngabo za Uganda yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Kanama 2021, azize uburwayi.
. Maj. Gen. Stephen Rwabantu yapfuye
.Maj. Gen. Stephen Rwabantu wari umugaba wungirije w'inkeragutabara yatabarutse
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko Gen. Rwabantu yaguye mu bitaro bya Kampala.
Itangazo rye ririhanganisha umuryango n’inshuti za nyakwigendera, riti: “Minisiteri y’ingabo na UPDF byifatanyije mu kababaro n’umuryango n’inshuti za nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye.”
Gen. Rwabantu yinjiye mu gisirikare cya NRA mu 1981 ubwo yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu cyari kiyobowe na Milton Obote.
Total Comment 0