Abaperezida b'ibikomerezwa basomeye byimbitse abagore b'abandi mu ruhame - AMAFOTO

blog

Gusomana byuje ubwuzu ahinini abakundana bakunze kubikorera ahihererey cyangwa bari bonyine ahantu runaka bahisemo kuganirira. Ku rundi ruhande hari igihe amarangamutima abategeka kubikorera ku karubanda imbere ya za Camera n'ahandi. Tugiye kugaruka ku baperezida basomanye byuje ubwuzu n'abagore barimo n'abatari ababo mu ruhame.

 

Amarangamutima ni ikintu gikomeye kandi cyagukoza isoni imbere y'imbaga. Iyo ukunda umuntu utitaye ku bakureba urabyerekana nta nkomyi. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu ba perezida b'ibikomerezwa ku Isi bagiye basagwa n'amarangamutima bagasomana n'abagore byuje ubwuzu, baba ababo cyangwa se abandi mu ruhame imbere y'imbaga na za camera.

 

1. Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa America

 

Mu myaka ibiri ishize Donald Trump wayoboraga Amerika yasomye umugore witwa Angela Merkel mu ruhame. Uyu mugore nawe asanzwe ari umunya-politike ukomeye mu Budage, bakaba bari bahuriye mu ihuriro rizwi nka G7 Summit. Iri ni ihuriro rihuza abayobozi b'ibihugu birindwi ari byo Canada, France, Germany, Italy, Japan, the United Kingdom ndetse na America. Donald Trump yasomye uyu mugore maze nawe ntiyazuyaza ariko yigarura vuba vuba.

 

Umugore wa Donald Trump, Melania Trump wari wamuherekeje nyuma y'uko amubonye asomanye na Angela Merkel, nawe yamuciye ruhinga nyuma maze asomana byimbitse na Minisitiri w'Intebe wa Canada witwa Justin Trudeau nawe wari waje muri iri huriro [G7 Summit] baba barishyuranye.

Umugore we nawe yahise asoma Minisitiri w'Intebe wa Canada

 

Donald Trump kandi na none yagaragaye asoma byimbitse umugore we Melania Trump mu ruhame mu 2017 ubwo bari basuye Korera y'Epfo. Yamusomeye imbere ya za Camera zitabarika, umugore we nawe yigarura vuba ariko amafoto menshi yari yamaze gufatwa.

 

Uyu mugabo Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusomana mu ruhame kuri we bisa n'aho bizira aho igihe amarangamutima ye azamutse. Yigeze no gusomana n'umukobwa we ku munwa witwa Ivanka Trump imbere y'abantu.

 

2. Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa America

 

Barack wabaye Perezida w'iki gihugu cy'igihangange ku Isi nawe yigeze gusomera mu ruhame umugore w'abandi witwa Angela Merkel. Uyu ni umunya-polite ukomeye mu Budade akaba ari nawe twagarutseho Donald Trump yasomeye mu ihuriro G7 Summit.

 

Uyu mugabo wanditse amateka yo kuba Umwirabura wa mbere wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, nawe yagaragaye asoma umugore we Michelle Obama mu ruhame ariko amafoto ye ntabwo yavuzweho cyane nka Donald Trump wakunze kubikora cyane. Barack Obama we yasomye uyu mugore we mu mwaka wa 2012.

 

3. George W. Bush wabaye Perezida wa 43 wa America

 

Uyu munyacyubahiro nawe yasomye umugore utari uwe mu ruhame. Uyu mugore ni uwitwa Oprah akaba yarabaye icyamamare mu kigaro mbwirwaruhame cyamutumbagirije ubwamamare yatumiragamo ibikomerezwa byaryubatse ku Isi.

 

Yigeze no kugitumiramo George W. Bush mu mwaka wa 2004.

 

4. Joe Biden Perezida wa 46 wa Amerika

 

Uyu musaza w'imyaka 78 yasomeye mu ruhame inkumi yitwa Brieana Carter ubwo yarirangije Kaminuza, gusa we ntiyigeze asoma uyu mwiraburakazi ku munwa ahubwo yamusomye ku itama. Icyo gihe bari bagiye gufatana ifoto y'urwibutso, icyakora n'iyi bafashe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino.

 

Yigeze no kugaragara kandi asomera mu ruhame byimbitse umukobwa we

 

SRC:https://1news.my.id

Total Comment 0