U Rwanda rugiye gushora akayabo ka miliyari 200 z'amanyarwanda muri Congo

blog

Ikigo cy’ishoramari Crystal Ventures cy’Abanyarwanda gishamikiye ku ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi, kigiye gushora imari mu cyanya cyahariwe inganda cya Maloukou muri Repubulika ya Congo (ya Brazaville).

 

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko abahagarariye iki kigo tariki ya 1 Ukwakira 2021 bagiye i Brazaville mu ruzinduko rwo gusura iki cyanya, hanarebwa uburyo iri shoramari ryashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Crystal Ventures, Jack Kayonga yavuze ku by’uru ruzinduko ati: “Mu gihe tuzaba twashyize umukono ku masezerano, ku nshuro ya mbere tuzashora amadolari miliyoni 100.”

Kayonga yasobanuye ko aya mafaranga azifashishwa mu kuvugurura iki cyanya, gutunganya imihanda yacyo, kugezamo amazi, umuriro w’amashanyarazi na interineti.

Nyuma, iki kigo kizashora n’andi madolari miliyoni 100 azifashishwa mu bikorwa birimo gutunganya umujyi no mu kubaka ikigo cyo gutangirwamo amahugurwa.

Minisitiri w’Ububanyi wa Congo n’amahanga unafite inshingano unafite inshingano yo guteza imbere ibikorwa by’ishoramari bya leta n’ibyigenga, Christel Sassou Nguesso, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye gahunda y'ishoramari ku rwego mpuzamahanga, bikaba biri ntego Umukuru w'Igihugu cye yihaye muri manda nshya y'imyaka 5.

Reuters ivuga ko ibikorwa by'icyanya cyahariwe inganda cya Maloukou bitagenda neza kuva mu 2018 kuko inganda 16 byateganywaga ko zizajya zikora ibikoresho bitandukanye zifite ibibazo birimo kutagira umuriro w'amashanyarazi uhagije.

Total Comment 0