Biravugwa ko Leta y’u Rwanda yaba iteganya kugura indege z’intambara zitagira abapilote za Bayraktar TB2 byibuze 12 na Turukiya, rukazazifashisha mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
. U Rwanda rurashaka kugura drone z'intambara zo kwifashisha muri Mozambique
. Turukiya yaba irimo kureshya u Rwanda ngo ruyibere abakiriya
Aya makuru yatangajwe n’igitangazamakuru Africa Intelligence gisanzwe gifite umwihariko wo gutara inkuru zerekeye igisirikare cyo muri Afurika.
Kiyatangaje nyuma y’andi cyatangaje tariki ya 27 Nzeri 2021 yavugaga ko ibigo byo muri Turukiya bikora ibikoresho n’ibitanga serivisi z’igisirikare birimo Aselsan, Havelsan, Otokar na STM byaba bireshya u Rwanda ngo rubibere umukiriya, muri iki gihe narwo rwaba rushaka ibikoresho bishya rwifashisha muri Cabo Delgado.
. Dore impamvu ukwiye kurarana igitunguru mu birenge
Aya makuru yose yakurikiye uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagiriye muri Turukiya tariki ya 5 Nzeri 2021, yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we, Mevlüt Çavuşoğlu. Baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Turukiya, ibyerekeye akarere n’amahanga.
Total Comment 0