Umukozi wo mu rugo yajyanywe mu nkiko kubera kwiba shebuja miliyoni 12RWF we akavuga yayamuhonze nyuma yo kumuryohereza

blog

Umukozi wo mu rugo witwa Ruth Khaecha, avugwaho kwiba sebuja akayabo ka miliyoni imwe n'ibihumbi 300 by'amashilingi ya Kenya (akabakaba miliyoni 12 z'amanyarwanda), gusa we avuga ko ayo mafaranga sebuja yayamuhaye nk'ishimwe ry'uko basambanaga.

Uyu mukobwa yari yatawe muri yombi ashinjwa kwiba Paul Mwangi yakoreraga mu rugo ruri ahitwa Muthaiga.

Amakuru avuga ko ubwo uriya mukobwa yari amaze kwibagirana, ayo mafaranga yayikenuje agura isambu y'ibihumbi 570 by'amashiringi, andi ibijumbi 500 ayaha se ngo ayikenuze. Yatawe muri yombi asigaranye ibihumbi 70 by'amashiringi.

Ubwo uriya mukobwa yitabaga ubutabera, yavuze ko atigeze yiba uwamushinjaga. Yavuze ko yari asanzwe afitanye umubano wihariye na Mwangi, bityo ko amafaranga ashinjwa kwiba ari ishimwe yamuhaye ry'uko yamuryoherezaga imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko umunsi ahabwa ayo mafaranga, Sebuja yari yatashye hakiri kare, hanyuma barangiza kuryamana nk'ibisanzwe agahita amuha ayo mafaranga.

Abajijwe impamvu yahise ataha, Ruth yavuze ko ari ukubera ko yari afite ubwoba bw'uko nyirabuja ashobora kuzavumbura ibya ririya banga. Yongeyeho ko Mwangi yafashe icyemezo cyo kumushinja ubujura nyuma yo kumukumbura.

Urukiko rwahamije uriya mukobwa ibyaha yaregwaga, rumukatira gufungwa imyaka itatu. Isambu yari yaraguze yo yashyizwe ku isoko, amafaranga ayivuyemo ahabwa Mwangi.

Total Comment 0