Nta Kinyamakuru Gikorera Kuri Murandasi Kizaducikana Umusoro - MINECOFIN

blog

Umusaruro ukomoka kuri serivisi zitanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’izitanzwe n’ibitangazamakuru bikorera kuri internet, wongerewe mu mushinga w’itegeko nk’inkomoko nshya y’umusaruro usoreshwa, MINECOFIN ikaba ivuga ko ifite systeme igenzura ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, ku buryo nta kizayicika mu misoreshereze.

 

. Ibinyamakuru bikorera kuri murandasi bigiye gutangira gusoreshwa

. Itegeko ku musaruro usoreshwa ryavuguruwe

 

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko nº016/2018 ryo ku wa 13/04/2018 rishyiraho imisoro ku musaruro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'imari n'igenamigamba, Richard Tusabe, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko umutwe 'abadepite, ishingiro ry'umushinga wo guhindura itegeko no.016/2018 ryo ku wa 13/04/2018, yavuze ko byagaragaye ko hakenewe kuvugurura itegeko ririho.

Yagize ati ''Byagaragaye ko hakenewe kuvugurura itegeko ririho kugira ngo rihuzwe n'umushinga wa Kigali International Busines Center. Byagaragaye ko hakenewe gusobanura neza niba umusoreshwa w'imikino y'amahirwe niba agomba kumenyekanisha umusaruro ukomoka ku mikino y'amahirwe. Bikaba byaranagaragaye ko hakenewe kuvugururwa inyungu y'umwaka isoreshwa n'umusaruro w'ukwezi usoreshwa mu rwego rwo kugabanya uburemere bw'umusoro ucibwa abakozi bafite umushahara muto no guteza umurimo muri rusange.''

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, zigamije koroshya umutwaro ujyana no kuzuza inshingano z’usora.

Indi mpinduka ikaba iy'uko umusaruro ukomoka kuri serivisi zitanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’izitanzwe n’ibitangazamakuru bikorera kuri internet, wongerewe mu mushinga w’itegeko nk’inkomoko nshya y’umusaruro usoreshwa.

Abadepite bitabiriye iyi nteko rusange babajije uburyo ibikorwa by'amadini n'amatorero bizasoreshwa cyane ko byakira imisanzu y'abaturage, ndetse n'uburyo buzakoreshwa mu gusoresha ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi:

Depite Ndoriyobijya Emmanuel yagize ati ''Ndashaka kubaza impamvu nyamukuru ituma ibikorwa by'amadini n'amatorero bitatanga umusoro cyane ko usanga muri iyi minsi bakusanya amafaranga y'abaturage bakayashyira mu bikorwa bibyara inyungu. Ni iyihe mpamvu bitagaragara muri iri tegeko?''

Mugenzi we, Depite Bizimana Deogratias ati ''Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi ntabwo bitanga inyemezabwishyu, kandi wenda buri kwezi hari amafaranga menshi bahabwa, njya numva bivugwa ko youtube ibaha amafaranga, bazabwirwa n'iki ko umusaruro bagaragaje ari wo?''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'imari n'igenamigamba Richard Tusabe yavuze ko hatekerejwe uburyo bwo kugenzura abafite ibikorwa bitanga umusaruro.

Tusabe Richard yagize ati ''Amadini afite ibikorwa bijyana no kwigisha ijambo ry'Imana ibyo ntabwo bisora, ariko ibikorwa by'idini cyangwa itorero bibyara inyungu birasora. Niba itorero cyangwa idini rifite ihoteli cyangwa resitora irasora. Dufatanyije na RRA ndetse na RURA,dufite systeme igenzura ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, ku buryo nta kizaducika mu misoreshereze.''

 

Total Comment 0