Abagabo: Dore amabanga yagufasha kuba rudasumbwa mu gutera akabariro imbere y'umugore wawe

Abagabo: Dore amabanga yagufasha kuba rudasumbwa mu gutera akabariro imbere y'umugore wawe

Feb 12,2022

Abashakanye benshi bagira ibibazo byo kutaganira mbere na nyuma yo gutera akabariro, ngo buri wese yumve uko mu mashuka bigomba kuza kuba bimeze ndetse ntihagire ushimira undi cyangwa ngo amubwire uko igikorwa cyagenze n’icyo bakwiriye kuzongeraho.

. Uko wakwitwara ukanyura umugore wawe ibihe byose

. Ibyo ugomba gusobanukirwa niba ushaka gushimisha umugore wawe

 

Ikinyamakuru The Standard cyagarutse kuri iyo ngingo yo kwishima mu gikorwa cy’akabariro, kivuga ko usanga abantu baba bifuza kubiganiraho ariko buri wese akifata kugira ngo mugenzi we atamufata nabi cyangwa se akamushinja indi mico mibi.

Nubwo bamwe bavuga ko babyirinda kubera ko baba babona ari ibiganiro biteye isoni ariko burya ngo ni ingenzi ko bibaho hagati y’abashakanye cyangwa se ku bagiye kugirana icyo gikorwa mbere na nyuma bakabiganiraho.

👉Miss Rwanda 2022: Reba Uburanga n'ikimero by’abakobwa bahataniye guhagararira Umujyi wa Kigali muri [AMAFOTO]

Bagabo, ni ingenzi kumenya igihe cyiza cyo gutangiza bene icyo kiganiro, niba ushaka ko kigenda neza ntukagitangize igihe ubona ko umugore wawe ananiwe, ahuze, afite akazi kenshi cyangwa se ubona ko yagize umunsi mubi.

Igihe cyiza ni mu gihe yaruhutse, mukabiganiraho muri wa mwanya wo kumutegura mbere y’akabariro kandi nabwo ntibibe ibiganiro birebire cyane.

Ntabwo abagore bakunda umugabo ufata igihe kinini avuga amagambo muri icyo gihe kiba kiryoshye, ntabwo biba bikwiye kurambirana.

Abagore banga umugabo ugera mu buriri agatangira gutongana no kuvuga ibitagenda, abagore bashimishwa n’ababatega amatwi, bakababaza utuntu dutuma bumva ko bitaweho mu buriri.

👉Dore ibintu 3 ugomba gukorera umugore wawe buri joro akagukunda bizira kukubangikanya

Niba mugeze muri icyo gikorwa umugore akagusaba kugenda buke, kwihuta cyangwa se gushyiramo imbaraga uba ugomba kubyubaha ntunyuranye n’ibirimo kumushimisha.

Nyuma y’igikorwa ntabwo ugomba guhita wisinzirira mutabiganiriyeho cyangwa ngo uhite umuta mu buriri ngo ujye kureba televiziyo cyangwa ngo ujye mu bindi.

Kumushimira, kuganira uko byagenze n’ibyo mwifuza kongeraho bishimisha abagore cyane, bumva ko bahawe agaciro.

👉Ibintu 5 umukobwa akorera umusore akunda by'ukuri gusa. Niba utabibona ku wawe umenye ko akuryarya

Icyingenzi mu kuganira mbere na nyuma y’igikorwa ntabwo ari umubare w’amagambo uvuze ahubwo ni uburyo uyavuzemo.

Birashoboka ko byaba bitagenze neza cyangwa se nawe utameze neza ariko uburyo ubivugamo n’uburyo uteganya kwikosora bituma igikorwa gitangira neza cyangwa se kigasozwa neza.

👉Ushaka kwizihiza Saint Valentin ukeye? Dore uko wowe n'umukunzi wawe mwakwambara mukahacana umucyo - AMAFOTO