Ibintu 5 umukobwa akorera umusore akunda by'ukuri gusa. Niba utabibona ku wawe umenye ko akuryarya

Ibintu 5 umukobwa akorera umusore akunda by'ukuri gusa. Niba utabibona ku wawe umenye ko akuryarya

Sep 12,2021

Abasore benshi bibaza ibimenyetso bareberaho niba umukobwa bakundana abakunda bya nyabyo. Kandi ni koko kuko ushobora gushidikanya cyangwa kutabasha kumenya umukobwa ugukunda by'ukuri bigatuma umubura kandi nawe wamukundaga. 

. Ibimenyetso simusiga byakwereka ko umukobwa agukunda by'ukuri

. Niba umukobwa mukundana akora ibi bintu menya ko agukunda bya nyabyo

. Ibi ni bimwe mu byakugaragariza ko umukobwa mukundana agukunda cyangwa akuryarya

 

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibintu 5 by'ingenzi wareberaho ukamenya niba umukobwa agukunda by'ukuri cyangwa akuryarya.

1. Akubwira amabanga ye

Ni umukobwa abasha kukubwira amabangaye akomeye ni uko yumva muri we yiteguye ko muzamarana igihe kirekire ndetse yifuza ko uguma mu buzima bwe.

2. Arareka ukamwisanzuraho cyane

Niba areka ukamwisanzuraho ndetse ukamukoraho ahantu hatandukanye ukabona atakwishisha ni uko akwiyumvamo bihagije. Gusa aha ugomba kwitonda kuko ashobora no kuba ari ibintu amenyereye ko bamukorakora.

3. Ashishikarira kugira ibyo aguha

Umukobwa niba agukunda ntazashishikazwa cyane n'uko ari wowe uhora umuha ibintu binyuranye nk'impano... ahubwo na we aratanga. Uzasanga yishimira ko hari icyo nawe yaguha cyangwa yagukorera kugirango wishime. Ushobora gusanga adakunda gusohoka ariko wabimusaba agahita abikwemerera, cyangwa ukajya kubona ukabona akuzaniye impano agutunguye.

 

. Ibintu 5 umukobwa akorera umusore akunda by'ukuri gusa

Ibintu 5 wakora bikagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa akagukunda akakwimariramo wese

Itsinda ry'abagore ryiyemeje kurimbura ubuhangange bwa Cristiano Ronaldo ryakoze igikorwa gikomeye ubwo Manchester United yakinaga na Newcastle

. Cristiano Ronaldo yatangaje icyo abantu bakwiye kwitega nyuma yo gutsindira Manchester United ibitego 2 ku mukino wa mbere akinnye

 

4. Aha agaciro cyane ibyo ukunda

Umugore wakunze aba umunyabuntu cyane ndetse iki ni cyo kimenyetso cya mbere cyakwera ko agukunda by'ukuri. Ikindi agerageza kugenzura akamenya ibyo ukunda maze agatangira kubyitaho kabone n'iyo waba utabimusabye.

5. Iyo muri kumwe ahora amwenyura

Umukobwa ugukunda aba amwenyura igihe cyose iyo muri kumwe. Impamvu ni uko aba yishimiye kuba kumwe na we. Akanyamuneza rero ku maso ye nako ni ikimenyetso simusiga cyakweraka ko agukunda by'ukuri. Gusa ushobora kuba na we uri umunyarwenya cyane akaba asetswa n'ibyo umubwira gusa burya umuntu utagukunda niyo wavuga ibisekeje gute akenshi ntibimusetsa.