MissRwanda2022: Umukobwa yaciye ibintu nyuma yo gutangira kwiyamamaza ataremerwa kwinjira mu marushanwa - AMAFOTO

blog

Ntabwo byari bisanzwe ko abakobwa biga mu mashuri yigisha ubwarimu nayo abonekamo abakobwa bashobora kujya guhatana muri Miss Rwanda, gusa kuri ubu umukobwa witwa Karigirwa Alice wo mu ntara y’Uburasirazuba yatangaje ko yamaze kwiyamamaza, kandi ngo icyizere ni cyose ko tariki 6 Gashyantare azahabwa amahirwe yo gukomeza.

. Karigirwa Alice yahigiye kuba Miss Rwanda 2022

. Umwarimukazi yavuze ko yizeye cyane kwegukana Miss Rwanda 2022

. Umwarimukazi ushaka kuba Miss Rwanda 2022 akomeje guca ibintu

. Yatangiye kwiyamamaza ateremerwa kujya mu bahatana

Uyu mukobwa wavuze ko akunda guseka ndetse ngo akaba aniyubaha cyane, arashaka kuba Miss Rwanda byanga bikunze. Tariki 26 Mutarama 2022, nibwo umwarimu witwa Emmanuel Sinabubaraga wigishije uyu mukobwa yakoze amashusho agaragaza uyu mwana w’umukobwa ari mu kigo cya TTC Rubengera giherereye mu Karere ka Karongi, ari mu bikorwa bitandukanye birimo kuvuga imbwirwa ruhame zitandukanye ndetse n’ibiganiro mpaka aho yitabiriye amarushanwa,...

 

Muri aya mashusho, uyu mwarimu we agaragaza neza ubuzima uyu mwana w’umukobwa yanyuzemo akiri umunyeshuri, aho avuga ko uyu mukobwa ashobora kuzegukana iri kamba rya Miss Rwanda n’ubwo atarabasha guhabwa aya mahirwe. Uyu mwarimu yatatse uyu mukobwa mu buryo bwose harimo amarushanwa yitabiriye, ubwitonzi bwe, ubuhanga bwe ndetse ngo n’uburanga afite dore ko yabigaragazaga no ku mafoto yagendaga agaragaza avuga ko ngo uyu mukobwa ari umuhanga mu kumurika imideri n’ubwo yize uburezi.

Mu kiganiro uyu mukobwa Karigirwa Alice yagiranye na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, yavuze ko yiteguye neza gutambuka muri aya majonjora azaba ku cyumweru tariki 6  Gashyantare 2022 mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko yiteguye neza kandi yiyizeye ngo na cyane ko izi ari inzozi ze yahoranye kuva kera akiri umwana muto. Uyu mukobwa kandi yavuze ko inzozi z’ibyo ashaka kugeraho ashaka ko byaca muri Miss Rwanda kandi ngo kuri we birashoboka. Yagize ati

 

“Niteguye neza cyane kandi nzahatambuka kuko niringiye Imana n’impano yanjye. Nakuze nkunda ibi bintu cyane,  numvaga nzaba Miss none ubu ndabona inzozi zanjye ngiye kuzikabya. Hari byinshi mfite mu mutwe, hari inzozi nyinshi mfite kandi zose zigomba kuzaca muri Miss Rwanda, n’ubwo bitaramenyekana ariko icyizere kirahari”.

Karigirwa Alice ni umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nsheke , mu Mudugudu wa Nsheke. Amashuri abanza yayize ku kigo cya Good Faundation , icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize ku kigo cyitwa Kagarama Secondary naho icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga ku kigo nderabarezi cya TTC Rubengera. Kugeza ubu ni umwarimukazi mu mashuri y’inshuke.

 

Dore uburanga bwa Karigirwa Alice mu mafoto

 

MissRwanda2022: Nshuti Divine Muheto akomeje kuvugisha abatari bake kubera ikimero n'uburanga bye - AMAFOTO

MissRwanda2022: Nshuti Divine Muheto akomeje kuvugisha abatari bake kubera ikimero n'uburanga bye - AMAFOTO

Total Comment 0