MissRwanda2022: Yarebye ikijisho akanama nkemurampaka agashinja kwanga nkana umushinga we

blog

Umukobwa witabiriye amajonjora ya Miss Rwanda 2022 mu Ntara y’Uburengerazuba witwa Niyigena Jeannine, mu bakobwa 77 bamaze kunyura imbere y’Akanama nkemurampaka ni we mukobwa rukumbi wagaragaje yaba ku maso no mu mvugo ko atanyuzwe n’imyanzuro yafatiwe.

. Ntiyanyuzwe N'imyanzuro Yafatiwe N'akanama Nkemurampaka

Niyigena Jeannine yarakajwe no kuba akanama nkemurampaka kanze kumva ibisobanuro by'umushing we avuga ko yize neza

Nyuma y'uko kuwa 29 Mutarama 2022 amajonjora ya Miss Rwanda 2022 atangiriye mu Majyaruguru y'u Rwanda, kuwa 30 Mutarama 2022 ni bwo yakomereje mu Burengerazuba ahitabiriye abakobwa bagera kuri 34 basanga 43 bo mu Majyaruguru bose hamwe bakaba 77 bamaze kunyura imbere y’Akanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyne na Munyaneza James.

 

Muri aba bakobwa 77, abagera kuri 18 muri izi ntara uko ari 2 nibo bamaze kwemererwa gukomeza aho bazahangana n’abazava mu ntara zisigaye n’umujyi wa Kigali aho amajonjora azakomeza mu mpera z’iki cyumweru ni ukuvuga Kuwa 05 Gashyantare mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye naho kuwa 06 Gashyantare mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Kayonza.

 

Mu bakobwa bose bagiye bagerageza uko bashoboye ngo babashe gukomeza ariko uwitwa Niyigena Jeannine we yaragerageje ntiyemeranya n'imyanzuro y'Akanama Nkemurampaka. Umwe mu bagize aka kanama nkemurampaka yamubwiye ko hari icyo atumvise, amusubiza agira ati: ”Niba hari icyo utumva mbaza ngusobanurire.”

 

Niyigena Jeannine wari wambaye nimero 14, umushinga we ni isuku n’isukura binyuze mu kubyaza umusaruro imyanda ijugunywa akayikuramo amakara, ibyo akaba avuga ko byarushaho gutuma abantu babaho ahantu hasukuye. Yavuze ko iyo myanda yayihinduramo amakara kandi mu buryo yizeho butatuma mu ikorwa ry'ayo makara hari icyakwangiza ikirere.

 

Ubusobanuro bwe ntibwanyuze abagize akanama nkemurampaka aho yavugaga ko uretse kuba havamo amakara bikongera ibicanwa, byanatanga n’akazi. Uyu mukobwa yagize ati: ”Nuko mbasobanurira ibyo mudashaka kumva ariko njye nize umushinga neza.”

 

Nyuma abagize Akanama Nkemurampaka babiri bamuhaye ‘Oya’, umwe niwe gusa wamuhaye ‘Yego’. Uyu mukobwa yahise arakara ku buryo no gutambuka bitari bimworoheye yewe aranahindukira areba igitsure abagize Akanama Nkemurampaka kuko atiyumvishaga impamvu batanyuzwe n'umushinga we kandi yarawize neza akiga n'ubusobanuro bwabo.

 

Uyu mukobwa ntiyaje mu bakobwa 9 bakomeje dore ko uretse ubuhanga, umuco n’uburanga na byo biri mu birebwa kandi bidatinda kwigaragaza mu mboni z’inarararibonye zigize Akanama Nkemurampaka muri iri rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2022.

Yinjiranye icyizere cyinshi asohoka ubona ko atanyuzwe

Umushinga wa Niyigena wari mu cyiciro cy'isuku n'isukura

 

Ntiyihishiye yagaragaje uko abona ibintu, avuga ko rwose ntacyo atasobanuye ahubwo ari uko abona Akanama Nkemurampaka kadashaka kumva

Total Comment 0