Chelsea iri mu makipe azasuzumirwaho Umusifuzi w'irobo mu mikino y'igikombe cy'Isi cy'Amakipe.
Kuva tariki 3 Gashyantare kugeza tariki 12 Gashyantare mu barabu, hateganyijwe imikino y'igikombe cy'Isi cy'Amakipe yatwaye ibikombe iwabo. Ni imikino ihanzwe amaso na benshi kuko izaba irimo Umusifuzi w'umukorano uzajya ufasha abasifuzi bo hagati gufata ibyemezo byihuse.
Umusifuzi w'irobo biteganyijwe ko azerekeza muri iri rushanwa afite inshingano zo kureba niba mu mukino habayeho kurarira cyangwa nta kwabaye. Sitade izajya iberaho umukino izajya iba yuzuyeho Camera zihuza n'uyu musifuzi, hanyuma mu gihe umukinnyi yaraririye, Camera igahita iha ubutumwa uyu mukinnyi ubundi na we agahita abuha VAR nayo igahita imenyesha Umusifuzi wo mu kibuga hagati.


Umusifuzi w'irobo agiye gutangira gukoreshwa
Ni igikorwa biteganyijwe ko kizajya kimara nibura igice cy'isegonda kugira ngo umusifuzi wo hagati abe yabonye ubutumwa. Chelsea niyo kipe ya mbere yo mu Bwongereza izakorerwaho iri suzuma nyuma yaho yegukanye igikombe cya Champions League. Chelsea izerekeza muri iyi mikino igeze muri 1/2 kirangiza.
Chelsea iri mu makipe azatangira gukorana n'uyu musifuzi
Total Comment 0