Umugore wo mu gihugu cya Nigeria aherutse gutungurwa no gusanga umukozi we wo mu rugo yari yarahaye akazi aziko ari inkumi ahubwo ari umusore wiyoyeranyije. Uyu mugore yamenye ko uyu mukozi we atari umukobwa nyuma y’amezi atatu babana mu nzu.
Biratangaje guha umuntu akazi ko kugufasha imirimo yo mu rugo uziko ari inkumi nyuma y’igihe kitari gito ukaza kuvumbura ko ari umusore mubana mu nzu. Ibi nibyo biherutse kuba ku mugore wo mu gihugu cya Nigeria wahaye umusore akazi ko mu rugo abona ari inkumi nyuma akaza gutungurwa no gusanga ari umusore.
Uwashyize amashusho y’uyu musore ku mbuga nkoranyambaga ubwo Nyirabuja yamenyaga ko umukozi we atari umukobwa, yavuze ko byamenyekanye nyuma y’amezi atatu yose akorera uyu mugore akazi ko mu rugo.
Aya mashusho yagaragazaga uyu musore yicaye hasi yambaye imyambaro y’igitsina gore ndetse n’imisatsi y’imikorano abagore n’abakobwa bambara ku mutwe izwi nka Wig cyagwa Perruque.
Uyu musore yongeye kugaragara bamushyize mu modoka ndetse amakuru avuga ko yari ajyanywe kuri station ya Polisi.
Nyuma y'amezi atatu bazi ko ari inkumi basanze ari umusore
Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iyi nkuru harimo abibazaga uburyo uyu musore yamaze amezi atatu yose muri uru rugo bataramenya ko yababeshye ko ari umukobwa. Abandi nabo bakavuga ko kwigira umukobwa byashoboka ko yabikoze mu rwego rwo kubona aka kazi.
Total Comment 0