Umusirikare w’Uburusiya yamanitse amaboko abaturage ba Ukraine baramugaburira ararira

blog

Umusirikare w’Uburusiya yishyize mu maboko y’Abanya Ukraine baramugaburira hanyuma bamufasha guhamagara mama we birangira amarangamutima amurenze ararira.

 

Uyu musirikare yagaragaye ari kunywa icyayi yari ahawe n’abaturage ndetse iruhande rwe yari kumwe n’umugore wamuhaye telefone ahamagara nyina.

 

Iyi mfungwa y’intambara yasomye telefoni ubwo yumvaga ijwi rya nyina,iraturika irarira.

 

Amashusho yashyizwe kuri Twitter,yerekanye abanya Ukraine bagira bati: "Aba basore, ntabwo ari amakosa yabo. Ntabwo bazi impamvu bari hano.

 

"Bakoresha amakarita [amerekezo] ashaje, barazimiye."

 

Amashusho y’uyu musirikare ari kurira yasangiwe kuri Twitter yerekana abanya Ukraine bamuha ibiryo nyuma yo kumanika amaboko.

 

Kuri aya mashusho handitseho ngo: "Basirikare b’Abarusiya,mumanike amaboko, abaturage ba Ukraine biteguye kubagaburira, mumanike amaboko."

 

Amakuru avuga ko hari ingabo za Vladimir Putin zacitse intege zihunga intambara yo muri Ukraine zitanga zitarwanye.

 

Hari amashusho yagaragaje abasirikare b’Abarusiya bari kurira kuko bavuga ko batazi icyo bategereje muri Ukraine.

Total Comment 0