Dore uko wamenya niba umukobwa muzarambana nimuramuka mubanye cyangwa niba mutazamarana kabiri
Ibimenyetso byakwereka umukobwa muzarambana
Umukobwa wakubaka urugo rugakomera
Ibihe bitatu by’ingenzi mu buzima bwa muntu ni ukuvuka,Gushyingirwa no gupfa. Gushyingirwa no kugira umuryango ni ikintu cy’ingenzi mu buzima. Umusore ugiye guhitamo umugore areba niba umukobwa bakundana afite ibimenyetso bigaragara ko azavamo umugore mwiza.
1. Umukobwa uzi gukunda
Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.
Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza
2. Umukobwa ugushyigikira
Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.
3. Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha
Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze
4. Agira umwete ku mirimo myiza
Abanyarwanda bavuga ko ineza uyisanga imbere, ninayo mpamvu mu biranga umugore mwiza agomba kuba azi ko iyo ugira neza iyo neza iba izagarukira urugo rwawe.
5. Umukobwa wigomwa
Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.
6. Udahora yinuba
Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .
7.Yihanganira ubukene n’igihombo
Muri iyi minsi hadutse imvugo ivuga ngo ‘amafaranga ni umushyitsi’, birashobora ko umuntu yaba yari afite akazi abayeho neza bakamuhagarika ku kazi agakena, cyangwa yaba yikorega agahomba, umugore mwiza aba hafi y’umugabo mu gihe cy’ibibazo by’ubukene bagafatanya gushaka uko babisohokamo ariko umugore ukunda ibintu agakabya ahita ata umugabo we akajya gushaka abagifite amafaranga.
8. Umukobwa utikubira
Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.