Kuki umugi wa Kigali waruciye ukarumira nyuma y'uko Rayon Sports isuzuguye icyemezo cyawo?

Kuki umugi wa Kigali waruciye ukarumira nyuma y'uko Rayon Sports isuzuguye icyemezo cyawo?

Sep 30,2023

Rayon Sports irakira Al-Hilal mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Nzeri, saa Kumi n’Ebyiri. Mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 tariki 24 Nzeri 2023.

Nyuma y’iminsi mike Rayon Sports itangaje ko abazishyura amatike ku mukino wo kwishyura izakiramo Al-Hilal Benghazi tariki 30 Nzeri, bazakoresha akanyenyeri ka yo ka *720# ndetse batangiye no kubikora, ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri, Umujyi wa Kigali wasubije iyi kipe yari yasabye ikibuga izakiriraho Al-Hilal uyemerera gukinira uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium ndetse unayitegeka kwishyuza amatike iciye ku kanyenyeri ka Sosiyete ya Urid Technologies *939* ari na yo isanzwe igurisha amatike muri Shampiyona.

Rayon Sports itarishimiraga umusaruro wavaga ku bibuga igihe Urid yagurishaga imikino, yahisemo gukoresha akanyenyeri kayo ndetse ku wa Gatanu, umunsi umwe mbere y’umukino, amatike yo mu myanya y’icyubahiro ]VVI] n’ahadatwikiriye yari yashize ku isoko.

Yaba Umujyi wa Kigali ndetse na Urid bararuciye bararumira kuri iki cyemezo, Rayon Sports isigaje gucuruza amatike yose hanyuma ikazagenera Umujyi wa Kigali 6,5% y’ikibuga cya Kigali Pelé Stadium.

KUKI UMUGI WA KIGALI WIVANZE MU IGURISHWA RY'AMATIKE?

Abantu batandukanye bibajijie iki kibazo ndetse bibaza impamvu ibi bije ku mukino wa Rayon Sports gusa.

Ikindi abantu bibajie ni uko mu busanzwe nk'uko Al Hilal yanze ko hari abafana binjira ku kibuga mu mukino wo kwakira, Rayon Sports nayo ifite uburenganzira bwo kwinjiza abafana ku buntu batishyuye. Bityo hakibazwa impamvu itegekwa uburyo igomba kugurishamo amatike.

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo bavuga ko hashobora kuba hari abantu mu mugi wa Kigali bakorana bya hafi cyangwa bafite imigabane muri sosiyeti Urid Technologies bakaba barabona ko yaba ari umwanya mwiza wo kwinjiza agafaranga gatubutse kuri uyu mukino.

Soma n'iyi: Byari agahinda gakomeye: Uko byari byifashe ku ba-Rayon nyuma yo gusezererwa na Al Hilal Benghazi - AMAFOTO

ESE KUKI UMUGI WA KIGALI WACECETSE NYUMA Y'UKO RAYON SPORTS ISUZUGUYE UYU MWANZURO?

Hari ibintu bibiri bishoboka:

1. Umugi wa Kigali ushobora kuba wararebye ukabona bitari mu nshingano zawo gutegeka iyi kipe uburyo bwo kwishyuza umukino wayo bwite

2. Umugi wa Kigali ushobora kuba waranze guteza umwuka mubi muri iyi kipe yiteguraga umukino ukomeye byashoboraga no kuyiteza gutsindwa, ugahitamo kuba ubyihoreye noneho ukazabyinjiramo neza nyuma y'umukino.

Uko byamera kose Rayon Sports yarishyuje kandi iri buze gukina umukino wayo ituje. Gusa bikwiye gusobanuka kugirango n'andi makipe atazisanga muri iki kibazo. 

Tuzakomeza kubakuranira tumenye icyo umugi wa Kigali uteganya, icyo wagendeyeho ufata uriya mwanzuro n'impamvu Rayon Sports yahisemo kuwima amatwi nk'aho nta cyabaye.