Wari uzi ko kuribwa umutwe bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ikomeye? Niba ujya uribwa umutwe muri ubu buryo ukwiye kwihutira kujya kwa muganga

Wari uzi ko kuribwa umutwe bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ikomeye? Niba ujya uribwa umutwe muri ubu buryo ukwiye kwihutira kujya kwa muganga

  • Sobanukirwa byinshi ku bijyanye no kuribwa umutwe

  • Ni ryari najya kwa muganga igihe narwaye umutwe?

  • Uko umutwe ukurya bifite byinshi bisobanuye

Oct 02,2023

Niba ujya ukunda kuribwa n'umutwe kenshi, biri hejuru y’inshuro 1 mu cyumweru, bishobora kuba biterwa n’ikibazo gikomeye mu mubiri, wizuyaza ugomba kugana ivuriro. Kenshi iyo umutwe ukuriye, babyitirira 'stress' nyinshi itewe n’akazi, nyamara kuribwa umutwe kenshi bishobora kuba bituruka ku kindi kibazo gikomeye mu mubiri.

Bimwe mu bimenyetso byo kuribwa umutwe kenshi utagomba kwirengagiza kuko bigaragaza izindi ndwara zikomeye:

1. Iyo kuribwa umutwe bigenda bihindura ubukana

Niba wumva kuribwa umutwe bikomeye kurusha ibyo wari usanzwe umenyereye, ni ngombwa kugana ivuriro kugira ngo umenye neza ikibitera, kuko bishobora kuba biterwa n’indwara ifata udutsi duto dutwara amaraso ku bwonko yitwa aneurysm cyangwa se anévrisme mu ndimi z'amahanga.

2. Mu gihe kuribwa umutwe biherekejwe n’umuriro

Iyo uribwa umutwe ariko hakaziraho n’umuriro, bishobora kuba biterwa n’indwara ikomeye yibasira ubwonko yitwa Meningitis. Bishobora no kuba kandi bitewe n’indwara yo kubyimbirwa k’ubwonko izwi nka encephalitis.

3. Iyo uribwa umutwe w’imbere n’inyuma y’amaso

Niba ujya wumva uribwa amaso biherekejwe no kuribwa umutwe, bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ya glaucoma. Akenshi iterwa n’ukwireka kw’amatembabuzi mu jisho bigatuma amaraso atahagera neza, bikaba byatera guhuma.

4. Uburibwe bw’umutwe buturuka mu misaya

Umutwe ukurira mu misaya cyangwa se mu ngoma z’amatwi akenshi nta gikomeye werekana. Cyereka iyo urengeje imyaka 50, kuko ho bishobora guterwa no kwangirika k’udutsi duto dutwara amaraso tuba twabyimbiwe cyane.

5. Iyo umutwe ukurya cyane hanyuma ugahita urekera

Uburibwe bukomeye bugenda buza, bugenda, bugaruka, ukaba wagira ngo ni nk’ikintu bagukubise, ukwiye kubwitondera cyane. Bishobora guterwa no kuvira mu bwonko, cyangwa Ikindi kibazo cyo kuva amaraso mu bice bigize ubwonko.

Mu gihe wumva umutwe ukurya muri ubu buryo, uba ukwiye guhita wihutira kugana kwa muganga.