IBITARAVUZWE ! hari ibikombe 5 na Champions League Man United icyesha umugore wa Ferguson wapfuye
Sir Alex Ferguson yabujijwe n'umugore we guhagarika gutoza manchester United
Umugore wa Ferguson yitabye Imana kuwa kane
Umugore wa Ferguson yatumye abafana ba Manchester United babona ibyishimo
Ferguson ashimira cyane umugore we Cathy wamubaye hafi mu gihe yamaze atoza
Hatahuwe uburyo umugore wa Sir Alex Ferguson witabye Imana kuri uyu wa gatanu yahesheje ibikombe bikomeye ikipe ya Manchester United nyuma y'umwanzuro ukomeye yabujije umugabo we gufata.
Inkuru y'urupfu rwa Cathy Ferguson wari umaze imyaka irenga 60 ari umugore wa Sir Alex Ferguson wubatse ibigwi muri Manchester United yamenyekanye ku munsi wo kuwa kane itera intimba abantu benshi bababajwe cyane nayo.
Ferguson yakunze kugaragara mu ruhame avuga ibigwi umugore we witabye Imana ku myaka 84 agahamya ko ariwe muntu acyesha ibyo yagezeho byose.
Nyuma y'urupfu rwe abantu batandukanye barimo n'ubuyobozi bwa Manchester United bohereje ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Ferguson wakoze amateka bizagorana ko akorwa n'undi mutoza muri Man United.
Uyu mugore yabaye hafi Ferguson amufasha kubaka ibigwi mu ikipe ya Manchester United.
Hari imvugo imenyerewe na benshi ivuga ko 'Umugabo wese ugera ku ntsinzi ihambaye aba afite umugore ubyihishe inyuma'.
Niko byagenze kuri Ferguson kuko yafashijwe cyane n'umugore we Cathy mu bihe bitandukanye ubwo yari umutoza.
Ibyo abantu benshi batamenye ni uko hari ibikombe Manchester United yatwaranye na Ferguson bitewe n'uyu mugore wamubujije gusezera muri iyi kipe mu myaka 21 ishize.
Ferguson yigeze gushaka gusezera ku gutoza Manchester United ubwo yari amaze kuyihesha ibikombe 7 bya Shampiyona umugore we aramwangira amubera ibamba.
Nyuma yo kumwangira Ferguson yatwaye ibindi bikombe 5 bya Shampiyona byiyongera kuri 7 yari agiye gusezera afite. Byarangiye yongeyeho indi myaka 11 ku gihe yifuzaga gusezera ku butoza.
Muri iyo myaka 11 yagizwemo uruhare n'umugore we kandi yabashije guhesha Manchester United igikombe cya Champions League mu mwaka wa 2008 itsinze Chelsea kuri Penaliti mu mukino waranzwe n'imvura n'ubukonje bukabije i Moscow.
Ferguson yabashije guterura igikombe cya kabiri cya Champions League yahesheje Manchester United nyuma yo guterwa imbaraga n'umugore we wamusabye gukomeza gutoza.
Inkuru dukesha 'The Sun' ivuga ko uyu mugore yamubyutsaga mu gitotsi kiryoshye cyane cya mu gitondo amwibutsa kujya ku myitozo.
Mu gitabo Sir Alex Ferguson yanditse kigaruka ku buzima bwe yavuze ko
"Cathy niwe nkingi ya mwamba mu muryango wacu turamwubaha
"Niwe wikoreye umutwaro uremereye abasha kubyara abahungu bacu batatu
"Ni abahungu babaye ibitangaza ndetse baba abantu beza bafite indangagaciro
"Twese turamushimira ko yatubereye mama mwiza ndetse akaba n'umugore w'igitangaza
"Iyo ataba we nta na kimwe twagezeho cyari gukunda, Byose turabimucyesha."
Ferguson n'umugore we Cathy wihishe inyuma y'intsinzi ikomeye yagize mu butoza.
Kuva Sir Alex Ferguson yahagarika gutoza Manchester United mu myaka 10 ishize nta kindi gikombe cya Shampiyona cyangwa Champions League yongeye gutwara ahubwo yakomeje kugorwa no kwitwara neza aho na Eric Ten Hag uyitoza ubu bikomeje kwanga.
Indi nkuru wasoma : Manchester United yamaze kubona umusimbura wa Harry Maguire
@NDAYISENGA Philippe.