Kera kabaye, abarimu bakosoye ibizamini bya Leta umwaka wa 2022-2023, bahawe umushahara wabo

Kera kabaye, abarimu bakosoye ibizamini bya Leta umwaka wa 2022-2023, bahawe umushahara wabo

Oct 19,2023

Nyuma y’amezi akabakaba muri atatu bategereje guhabwa igihembo cyo gukosora ibizamini bya Leta by'umwaka w'amashuri 2022-2023, aba barimu bari bafite iki kibazo; ubu noneho akanyamuneza ni kose nyuma y’uko bahembwe.

Amakuru avugako ubu noneho akanyamuneza ari kose kandi akazi kakaba kari gukoranwa umunezero ku barimu bari bamaze igihe kitari gito bategreje amafaranga bakoreye ubwo bakosoraga ibyo bizamini bya Leta.

Impamvu aba barimu bari bagize impungenge, ni uko iyo basozaga imirimo yo gukosora abanyeshuri bahitaga bahabwa amafaranga bakoreye mu gihe kiri hagati y’ibyumweru 3 n’ukwezi kumwe ibizamini birangiye. Ariko ubu bikaba byari bimaze amezi abiri bagitegereje kandi batanabwirwa icyabiteye, cyangwa se ngo bahabwe amakuru ku gihe bizakorerwa.

Ubwo yavugaga ku kibazo cyo gutinda guhembwa kw’aba barimu, Dr Bernard Bahati, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA), yavuze ko abarimu batahise bahembwa bose, habanje guhembwa abakosoye ibizamini by’amashuri abanza, anatanga ikizere kuri icyo kibazo ko kizahita gikemuka mu gihe cya vuba, ubu abarimu bakaba babonye igisubizo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.