Dore ibintu 10 byagufasha kongerera ubudahangarwa umubiri wawe bikakurinda kurwaragurika bya hato na hato - IGICE CYA MBERE
Ibintu byagufasha kwirinda indwara
Uburyo bworoshye wakoresha ukongera ubudahangarwa bw'umubiri wawe
Ibyagufasha kutarwaragurika bya hato na hato
Reka turebere hamwe ibintu byagufasha kongera imbaraga z’abasirikare n’urwungano rw’ubwirinzi byawe, bityo bikagufasha guhangana n’indwara zitandukanye.
Imyitwarire yagufasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri wawe
-
Guseka cyane
Guseka cyane bifitiye akamaro gakomeye umubiri kuko byongera ubudahangarwa, bityo bikagufasha kwirinda indwara zitandukanye. Nk’uko imvamutima z’uburakari n’umujinya zangiza ubuzima, niko guseka nako kubaka umubiri.
Mu gihe unezerewe ugaseka, byongera uturemangingo turinda infection zitandukanye tuzwi nka T-cell mu maraso. Byongera kandi abasirikare b’umubiri mu rurenda rwo mu mazuru n’imyanya y’ubuhumekero, ahantu hinjirira mikorobe nyinshi.
Ikindi guseka bituma amaraso atembera neza, bigatuma igogorwa rigenda neza, bikagabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse bikagabanya kwikanya kw’imikaya.
Ngaho shaka uburyo uzajya wisekera cyane, bizagufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri wawe.
-
Gutekereza neza
Gutekereza ibihamye no kubaho ubuzima uharanira kwishima bifasha cyane kugira ubuzima buzira umuze.
Amarangamutima, ibitekerezo byawe n’uko wiyumva bigira uruhare runini mu mikorere y’urwungano rw’ubwirinzi. Mu gihe utekereza neza, urwungano rw’ubwirinzi narwo rukora neza cyane.
Nkuko abantu bahorana stress n’imihangayiko idashira baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zitanduzwa zibasira umubiri (nk’izu mutima, stroke, diyabete na kanseri), ni nako abantu bahora batekereza neza ibyago byo kurwara bene izo ndwara biba biri hasi cyane.
-
Ifunguro rya mu gitondo
Gutangira umunsi wawe ufata ifunguro rya mu gitondo bifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Imbuto zitandukanye, kimwe n’imitobe wikoreye, byagufasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri no kuguha ubushobozi bwo kurwanya indwara. Urwungano rw’ubwirinzi rukenera intungamubiri z’ingenzi zikurikira kugira ngo rukora neza; vitamin A, vitamin C na E ndetse na selenium byose ushobora kubona mu mbuto nk’inkeri, umuneke, amacunga, indium, umwembe cg pome.
Niba ufite blender, ushobora gukora umutobe ukaba wanakongeramo imboga nka karoti cg inyanya byose byagufasha kongera ubudahangarwa bwawe, no kubona imbaraga zigufasha gukora umunsi wose.
-
Kugenda n’amaguru ahantu hanini
Niba udashobora kubona umwanya wo gukora sport, kugenda n’amaguru byibuze iminota 30 byafasha cyane umubiri wawe gukora neza, no kongera ubudahangarwa.
Kugenda n’amaguru bifasha abantu b’ibyiciro byose n’imyaka yose. Bifasha mu kugabanya ibitera stress n’ububyimbirwe mu mubiri, bikongera uturemangingo twifashishwa mu kurwanya mikorobe zibasira umubiri.
Ushobora kugenda n’amaguru, iminota 30 mu gitondo cg ukaba wayigabanyamo 2; mu gitondo 15 na nimugoroba 15.
-
Meditation
Meditation ifasha umubiri mu buryo butandukanye. Ituma utekereza neza, bityo ikongera ubwirinzi bw’umubiri. Yongerera umubiri abasirikare bityo bikagufasha kwirinda indwara zitandukanye.
Kuko meditation ifasha mu kurwanya kwigunga na depression, bigira uruhare runini ku mitekereze yawe n’imikorere y’ubwonko.
Iminota 10 kugeza kuri 15 irahagije ku munsi.
Ibindi bitandukanye wakora
- Irinde kunywa itabi, wirinde no kuba aho barinywera
- Nywa inzoga mu rugero, kuko inzoga nyinshi zigabanya ubwirinzi bw’umubiri ndetse zikanatera izindi ndwara
- Kwirinda stress mu buryo bushoboka, ndetse ukaryama amasaha ahagije
- Irinde ibinyobwa biryohera, wongere icyayi cy’icyatsi (green tea/The vert) n’ikirimo tangawizi
- Mu guteka, ujye wibanda ku birungo byongera ubudahangarwa nk’icyinzari, rosemary, tungurusumu n’ibindi.
Icyo umugabo yakora kugirango intanga ze ziyongere bimwongerere amahirwe yo kubyara
Ibi byose nubikurikiza bizagufasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri wawe, ube wirinze nyinshi mu ndwara zikomeye, zibasiye isi muri rusange muri iki gihe.