Ibyabaye i Muhanga ku mugabo wibye kawunga mu modoka iri kugenda, byasize ikikango mu bakora ubujura

Ibyabaye i Muhanga ku mugabo wibye kawunga mu modoka iri kugenda, byasize ikikango mu bakora ubujura

Oct 31,2023

Mu karere ka Muhanga haravugwa inkuru y'umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 warashwe ubwo yageragezaga kwiba akawunga kari gapakiye mu modoka ivuye kurangura maze ahita ahasiga ubuzima.

Uyu mugabo yarasiwe mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, ubwo yageragezaga kwiba imifuka ya kawunga yari mu modoka yari iyitwaye iri kugenda, ahita ahasiga ubuzima. Akaba rero arashwe nyuma y’ukwezi kumwe muri aka Karere harasiwe undi wakekwagaho ubujura bw’insinga z'amashanyarazi.

Iraswa ry’uyu mugabo ukekwaho ubujura warasiwe mu Mudugudu wa Kanyungura mu Kagari ka Kanyinya mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira, ryabaye ubwo we na bagenzi be bapakururaga imifuka ibiri mu modoka yari iyitwaye iyivanye mu Mujyi wa Kigali yerecyeza mu Karere ka Karongi.

Abaturiye uyu muhanda wa Muhanga Karongi n’abakunze kuwukoresha, bavuga ko wangiritse bikabije ku buryo imodoka iwugezemo igenda buhoro, ari na byo byatumye aba bakekwaho kuba ari abajura buriraga iyi modoka kuko yagendaga gahoro.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko muri uyu muhanda, hakunze kugaragara urugomo n’ubujura, by’abitwaza iyangirika ryawo bakiba imodoka ziwunyuramo kuko ziba zigenda buhoro.

Yagize ati “Bitwaza umuhanda utameze neza, ishyamba rihari ndetse n’umwijima uhari bakurira imodoka bakamanura ibicuruzwa.”

Uyu muyobozi avuga ko muri aka gace kabereyemo buriya bujura bwavuyemo iraswa ry’umwe mu babukekwaho, haherutse no gutegerwa abantu bane batezwe mu bihe binyuranye byegeranye, barimo n’uwo bahamburiye mudasobwa.

Uyu muyobozi yizeza ko ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ndetse n’iz’umutekano, bagiye gukaza amarondo muri aka gace kugira ngo uru rugomo n’ubujura bihakorerwa bihagarare.

Uyu mugabo yarashwe nyuma y’ukwezi kumwe muri aka Karere ka Muhanga harasiwe undi mu Murenge wa Mushishiro tariki 30 Nzeri 2023, we wakekwagaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.

Indi nkuru bijyanye

Ku manywa y'ihangu mu muhanda imodoka igenda, Hadutse ubujuru buri gukorwa n'abana bato