Dore ibibaye ku wibye akayabo i Bujumbura agatorokera mu Rwanda, RIB yajya kumutanga akabiburizamo

Dore ibibaye ku wibye akayabo i Bujumbura agatorokera mu Rwanda, RIB yajya kumutanga akabiburizamo

Nov 04,2023

Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwashyikirije inzego z’umutekano z’u Burundi, Umurundi ukurikiranyweho kwiba arenga miliyoni 29 FBU agatorokeara mu Rwanda.

Uyu Bukeyeneza Jolis w’imyaka 30 akekwaho kwiba amafaranga muri Banki y’Ubucuruzi y’i Bujumbura agatorokera  mu Rwanda, igikorwa cyo kumushyikiriza inzego z’igihugu cye ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2023, ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.

Ni nyuma yaho ku wa 20 Ukwakira 2023 uyu musore agerageje kwikomereretsa, agerageza kwiyahura ariko agatabarwa nabwo agiye gushyikirizwa u Burundi.

Mbere yo kumushyikiriza inzego z’umutekano z’u Burundi, babanje gusinya amasezerano yo guhererekanya abakekwaho  ibyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko nta muntu wakora ibyaha ngo ahungire mu Rwanda ngo bimuhire.

Ati “U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu by’abaturanyi, ntabwo ukeka ko ashobora gukora icyaha, agahungira mu Rwanda, bishoboka. Ntabwo umuntu ashobora kwiba mu Burundi ngo aze mu Rwanda akeke ko bizamuhira.”

Dr Murangira avuga ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ruba inzira y’abakora ibyaha.

RIB ivuga ko Bukeyeneza Jolis yafashwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Polisi mpuzamahanga, Interpol bwitwa I 24/7 bwo gutahura abakoze ibyaha nyambukiranyamipaka, cyangwa abahungiye mu kindi gihugu.

Amakuru avuga ubwo yafatwaga nta mafaranga yafatanywe kuko yabanje kujya muri Tanzania aho yari yizejwe n’umuntu kumushakira viza yo kujya muri Amerika, waje no kumutwara ayo mafaranga.

Umuyobozi wungirije w’Ibiro Bikuru bya INTERPOL i Bujumbura, Col. Pol. Minani Frederick avuga ko uriya muntu agiye gushyikirizwa ubucamanza bw’u Burundi agahita akurikiranwa.

Yatawe muri yombi ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe icyaha yagikoze muri Kamena 2023.

Uwibye akayabo muri banki y'U Burundi yafatiwe mu Rwanda, akora agashya, kumusubiza iwabo birahagarara