Abakobwa gusa: Nguwo umugabo mwiza udasanzwe ukwiriye gushakana nawe

blog

Umugabo n'umugore baruzuzanya ndetse ibyo urugo rwabo ruba rushingiyeho nabyo biruzuzanya kuko bikorwa nabo bombi kandi nabo buzuzanya.

Ese wigeze wifuza gushakana n'umugabo mwiza kandi ugukunda akakubwira uko yiyumva, uko atekereza ndetse n'ikibazo afite? Igisubizo cyiza hano cyaba 'Yego' kuko ntabwo ugiye gushakana na 'Robo', ni umuntu uzagukunda.

Muri kamere yabo abagore bagira imitima yoroshye kandi nibeza , ninayo mpamvu baba bashaka gukundana n'umuntu ubumva kandi akabaha agaciro. Bakaganira kandi bakuzuzanya.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bukorerwa muri Kaminuza ya Southampton Solent mu Bwongereza, bwagaragaje ko abagore bose baba bifuza gushakana n'abagabo beza kandi bacisha make.

Bagaragaje ko mu gihe umuryango ugeze mu gihe cy'amage, ubushobozi bukaba buke, abagore bakunda abagabo bazabatega amatwi, bakabumva bakemera kububanamo. Ibi kandi byemejwe n'abagera kuri 150 bakundana urukundo rw'iyakure babajijwe.

Aba bemeje ko umugabo mwiza ari wa wundi uzi gushakira umuryango we ibyiza, ndetse akawimana ntatume useba mu gihe runaka. Benshi mu bagore bavuga ko bashatse nabi nk'uko ikinyamakuru India Times kibivuga bagaragaza ko ari agahinda gusa babamo.

Umwe mu bagore yaragize ati: "Ese ni nde utifuza umugore mwiza umuba hafi akamukunda? . Ni nde utifuza umugabo w'amarangamutima meza?. Hanze aha hari abasore bigira neza ariko bakaba batavamo abagabo beza, rero bisaba gushishoza".

Urugo ni Ijuru rito, shaka neza, uzabeho wishimye.

Total Comment 0