Dore amagambo y'agahebuzo wabwira umukunzi ukamwiba umutima wose

blog

Mu by'ukuri akenshi usanga abantu benshi bakunda kwibaza byinshi bitandukanye ku urukundo, aho usanga bakomeza kuruvugaho ibyinshi kandi bitandukanye. Hari abavugako urukundo atari amagambo, abandi bakavugako ibikorwa gusa atari byo bigaragaza cyangwa byongera urukundo gusa.

Iyo ushishoje usanga ari amagambo akaba n'ibikorwa byombi mu urukundo birunganirana kandi bikarushaho gutuma urukundo rwa babiri rwikuba inshuro zitabarika iyo byombi byakoreshejwe neza.

Kuri iyi nshuro tugiye kukubwira amwe mu magambo ahebuje kuryohera umutima w'umukunzi mu gihe uyamubwiye, ku buryo aho ari hose ahora agutekereza, kandi ntiyifuze kuba haza icyabatandukanya kandi agahora akurwanira ishyaka.

1. Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe / Mu buzima ubwo aribwo bwose twabamo

Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye. Kubwira umuntu ngo nzaba aho uzaba uri hose ni iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.

Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

2. Uri uw’agaciro kenshi kuri njye / Ntawakundutira

Ubusanzwe tuzi ko hari ibintu twita iby’agaciro kenshi nk’amabuye y’agaciro urugero nka zahabu n’ifeza rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga menshi, impamvu ni uko ibi bintu bihenze kurusha ibindi tubona.

Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kenshi kuri we ! Byaba biryoshye kubyumva kuko biba bisobanuye ko nta muntu muhwanye imbere ye !

3. Umfatiye runini / Ni wowe utuma mu buzima numva nguwe neza

Birazwi ko umuntu ahora akeneye umufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, ni yo mpamvu twifuza kumenyana cyangwa kubana n’abantu benshi kandi bakomeye kugirango badufashe kubaho neza.

Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mubandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini ! ni iby’agaciro pe ! Muri make ni wowe ugize igice kinini cy’ubuzima bwe, bivuze ko akubuze yahungabana cyangwa ntakomeze kubaho.

4. Nkwibonamo / Nkwiyumvamo

Ubusanzwe umuntu yibona cyangwa akiyumva mu kintu runaka iyo agifiteho uruhare rukomeye.

Iyo inshuti yawe rero ikubwiye iri jambo, bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona, ubwo rero nkuko nta wakwiyifuriza ibibi cyangwa kwibona mu bibi, niko nawe akwifuza ko uhora mu bihe byiza gusa.

5. Tuzasazana / Ntacyadutandukanya

Ni ijambo abantu badakunze guha agaciro ariko rirakomeye kandi riryohera abantu bakundana cyane cyane abafite gahunda yo gushinga urugo.

Umuntu wifuza gushinga urugo ntiyakwifuza gutandukana n’umukunzi we bamaze kubana.

Iyo ubwiye umukunzi wawe iri jambo ahita yumva muri we udateze kwifuza undi wamusimbura mu buzima bwawe akabasha kwiyumvisha neza agaciro umuha, kuba umufite nk'umukunzi kandi wifuza kuzahorana no mu mishinga yawe y'ahazaza.

Total Comment 0