Mu karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba haravugwa inkuru y'abayobozi babiri ku kigo cy'amashuri batawe muri yombi bacyekwaho kwiba umuceri ugenewe gutunga abanyeshuri.
Abakozi babiri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Ryarubamba, ishuri riherereye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, batawe muri yombi bakekwaho kwiba imifuka ine y’umuceri wari ugenewe abanyeshuri.
Ni ibyaha bikekwa ko bakoze mu mpera z’icyumweru gishize, aho bivugwa ko bashobora kuba barayikuye mu bubiko kuri iri shuri bakayitwara. Mu batawe muri yombi harimo umukozi ushinzwe gucunga umutungo ndetse n’ushinzwe ububiko kuri iri shuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bakozi babiri batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize.
Yagize ati “Bafashwe ku Cyumweru, barakekwaho kunyereza ibiryo byari bigenewe abayeshuri. Twahawe amakuru ko bashobora kuba barabikuye mu bubiko barabitwara, bituma dukurikirana amakuru dusanga bashobora kuba baratwaye imifuka ine y’umuceri ni ukuvuga ibiro 100. Gusa baracyakekwa ni na yo mpamvu bafashwe n’inzego z’umutekano ubu ziri gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri.”
Visi Meya Mukamana yakomeje avuga ko mbere y’uko igihembwe gitangira bari bakoranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe umutungo babasaba kujya bakoresha neza ibiribwa kuko ibyinshi ari Leta yabibahaye, kugira ngo abana batangire amashuri babona ibyo kurya byiza.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe umutungo gucunga neza ibyo bashinzwe abibutsa ko uzakora amakosa azajya ahita abibazwa nibinaba ngombwa ngo abihanirwe birimo no gufungwa.
kuri ubu aba bakozi babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mu gihe iperereza rigikomeje.
Total Comment 0