Inzovu Yatorotse Pariki Isanga Abaturage Barashonje Bahita Bayikoramo Isosi

blog

Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo haravugwa inkuru y'inzovu yatorotse pariki Abaturage bagahita bayirya nyamara mu gihe inzovu ari zimwe mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo.

Inzego zishinzwe kurengera inyamaswa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko hari inzovu yatorotse Parike y’Igihugu ya Virunga, abantu bitwaje intwaro barayica ndetse abaturage barayirya.

Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru muri RDC avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira mu 2023. Bivugwa ko inzovu zatorotse iyi parike zari ebyiri ariko imwe iza kwicwa ndetse abaturage barayirya, mu gihe indi hataramenyekana irengero ryayo.

Ikigo gishinzwe kurengera urusobe rw’Ibinyabuzima muri iki gihugu, ICCN rwatangaje ko izi nzovu zatorotse kuko uruzitiro rwari rurimo umuriro w’amashanyarazi rwangijwe.

Kugeza ubu bivugwa ko iyi nzovu yishwe n’abantu bari bitwaje intwaro gusa ntibaramenyekana. Inzego zishinzwe kurengera inyamaswa zasabye ko hakorwwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Ni kenshi Abaturage babuzwa gusagarira inyamaswa bya hato na hato, kuzitega imitego no kuzishimuta.

Save the Elephants - Securing a future for elephants and sustaining the  beauty and ecological integrity of the places where they live.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko inzovu ari zimwe mu nyamaswa zishobora kuzimira ku isi hatagize igikorwa mu kuzirinda impfu za hato na hato.

Total Comment 0