"Israel iyo itavunira ibiti mu matwi, ntiba yarashegeshwe n'igitero cya Hamas" - Misiri ibishyize hanze byose

blog

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi bw'igihugu cya Misiri avuga ko iki gihugu cyaburiye bamwe mu bategetsi ba Israël ko Umutwe wa Hamas uri gutegura “Ikintu gikomeye” ariko ntibabiha agaciro byari bikwiye.

Umwe mu bari mu butasi bwa Misiri, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, ko habayeho kuburira Israël kenshi ahubwo abo mu butegetsi ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, bagahitamo gukomeza ibikorwa byabo mu gace ka West Bank.

Uyu utatangajwe amazina ye yagize ati “Twarababuriye ko ibimeze nk’ibiri kuba bigiye kuza kandi vuba cyane, kandi ko bizaba bikaze cyane. Ariko iyo miburo ntibayihaye agaciro.”

Israel bombing Gaza to stop Hamas rockets shows why its U.S. military aid  should end

Ibiriro ntaramakuru, AP byatangaje ko hari andi makuru avuga ko Minisitiri w’Intebe yirengagije umuburo w’abasirikare be bakuru ndetse ko byateje umwiryane mu nzego z’umutekano za Israël.

Iyi ntambara hagati y’Umutwe wa Hamas na Israël yatangiye ku wa Gatandatu, yatumye inzego z’ubutasi za Israël zitavugwaho rumwe kuko mu busanzwe zifatwa nk’izifite amaso n’amatwi hirya no hino cyane muri Palesitine.

Ku wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, Umutwe wa Hamas wo muri Gaza, nibwo wagabye igitero ku butaka bwa Israël uharasa ibisasu birenga ibihumbi bitanu.

Israël yahise itangaza intambara yeruye; kuri ubu iyi ntambara ikomeje gufata intera aho kugeza ubu abatari bake bamaze kuhasiga ubuzima, abandi benshi bagakomereka n’ibikorwa byinshi bikangirika.

Total Comment 0