Israel yahishuye ko ubu ari bwo umuriro wa nyawo ugiye kwaka i Gaza ikora igikorwa gikomeye cya gisirikare

blog

Umuvugizi w’igisirikare IDF, Richard Hecht yavuze ko igisirikare cya Isiraheli cyamaze kubaka ibirindiro bikomeye ku mupaka na Gaza bitegura ibitero by’ahazaza no kurinda bidasubirwaho ubusugire bw’igihugu.

Umuvugizi Richard yavuze ko batayo 35 zigizwe n’abasirikare ibihumbi n’ibihumbi bazengurukijwe urubibe na Gaza kandi ko bari burangize imirwano byihuse.

Israel yakoze ibi mu rwego rwo gusubiza mu buryo nyabwo ibitero by’umutwe wa Hamas byayigabweho mu mpera z’icyumweru gishize kuwa gatandatu.

BBC yanditse ko mu ijoro ryakeye Minisiteri w’Intebe ,Benjamin Netanyahu yavuze ko ibitero by’indege byagabwe kuri Gaza bikayishegesha ari intangiriro. Bivuze ko umuriro ukomeye kuri Gaza aribwo ugiye gufungurwa.

UN yatangaje ko ubu ababarirwa mu 187 000 bamaze kuva mu byabo muri Gaza kubera iyi ntambara, kandi ngo imibare irakomeza kwiyongera.

abandi ibihumbi bitabarika bacumbikiwe hamwe mu bigo by’amashuri, intambara nayo irarimbanije mu burakari bwinshi bisa n’aho Isiraheli ishaka kurimbura Gaza.

Total Comment 0