Mu mitoma yisukiranya, Clement yifurije isabukuru y'amavuko nziza umugore we Knowles

blog

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri ubu yahindutse X, Ishimwe Clement yifurije umugore we [Butera Jeanne] uzwi cyane ku izina rya Knowles, kugira isabukuru nziza y'amavuko asaba buri wese ko yabimufashamo uyu munsi ukarushaho kubera mwiza umugore we.

Mu magambo yanditse mu rurimi rw'icyongereza , Ishimwe Clement yagize ati:"Kuri uyu munsi, tariki ya 01 Ukwakira Malayika yaravutse,

Isabukuru nziza kuri wowe rukundo! Uri umugisha ku bakobwa nanjye no ku bandi bantu benshi cyane muri iyi si. Turagukunda cyane ❤️ Mwese mumfashe umwamikazi abone ibidasanzwe kuri uyu munsi.🥂

Isabukuru y'amavuko nziza na none rukundo. "

Tariki 7 Kanama 2016, ni bwo Clement Ishimwe usanzwe utunganya umuziki yambikanye impeta n’umuhanzikazi Knowles Butera, mu bukwe bwari bwitezwe na benshi,aho ubukwe bwabereye i Nyamata mu Busitani bwa Hotel yitwa La Parisse,bishatse kuvuga ko uu bamaranye imyaka 7 babana nk'umugore n'umugabo.

Ishimwe Clement na Knowles bamaze kubyarana abana batatu (3).

Image

Image

 

 

Total Comment 0