Muhanga : Umugabo Wotsa Inyama Aravugwaho Gusambanya Umwana W'imyaka 3

blog

Mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Muhanga haravugwa inkuru y'umugabo uzwi nka Mucoma uvugwaho gusambanya umwana muto w'imyaka itatu.

Umugabo wo Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga arakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu y’amavuko.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho gukora iki cyaha yari asanzwe yotsa inyama mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Remera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, agaruka ku byakozwe n’uyu mugabo yagize ati “Kugeza ubu arakekwaho icyo cyaha cyo gusambanya uwo mwana uretse ko twavuga ko kitaramuhama kuko inzego zibishinzwe zitarabyemeza.”

Yavuze ko aya makuru bayamenye bayabwiwe n’umuryango w’uyu mwana. Yongeyeho ko uyu mwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo akorerwe isuzuma, mu gihe uyu mugabo we yahise atabwa muri yombi akaba afungiyekuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye. 

Total Comment 0