"Ntabwo inganzo yakamye" - KITOKO yasubije abibazako inganzo yamukamanye, abizeza kubiyereka mu ishusho nshya

blog

Umuhanzi w'umunyarwanda, wakunzwe cyane mu myaka yashize kubera ibigwi bijyanye n'indirimbo nziza zanyuze benshi kandi zikanabaryohera cyane, KOTOKO Bibarwa Patrick, yahishuye ko nyuma yo kumara igihe kinini atigaragaza mu muziki atari uko inganzo yamukamanye, avugako ahubwo yaretse ibyo yari ahugiyemo akaba aje kwiyereka no kwigaragariza abakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi be.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, uyu mugabo yanateguje ko mu byumweru bibiri arashyira hanze indirimbo ye nshya, yizeza ko izaryohera buri wese uzabasha kuyibona. Kitoko wivugirako kubaho adakora umuziki atabishobora, ubusanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki ari ikintu gisaba umwanya uhagije, bityo mu gihe yari afite ibintu byinshi byo gukora aza gufata umwanya w’akaruhuko, icyakora ahamya ko kujya kure y’ibintu ukunda bigoye. Ati “ Gukora umuziki bisaba umwanya wose w’umuntu, navuga ko nari narafashe akaruhuko, ariko naje gusanga kujya kure y’ibintu ukunda bigoye.”

Kitoko yari yarafashe akaruhuko mu myaka ine ishize ubwo yifuzaga kubanza gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo.

Uyu muhanzi uheruka gusohora indirimbo ‘Wenema’ yakoze muri Werurwe 2019, yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu yitwa South Bank University y’i Londres mu Bwongereza aho yize ‘Politique’, ahita akomereza icyiciro cya gatatu muri London Metropolitan University aho yasoje mu bijyanye na ‘Peace conflict and diplomacy’.

Kitoko wasoje amasomo ye mu 2022, muri uyu mwaka yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye kugeza ubu.

Total Comment 0