Junior Giti uri mu basobanuzi ba filime bakunzwe hano mu Rwanda yageneye ubutumwa bwuje urukundo umugore we, Muhoza Angel ku isabukuru ye y’amavuko, maze asaba abamukurikira kumufasha kumwifuriza isabukuru nziza.
Kuri uyu munsi w’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Junior Giti umenyerewe mu ‘Gasobanuye,’ yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze yifuriza umugore we Muhoza Angel isabukuru nziza y’amavuko.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati: ‘‘Mumfashe twifurize isabukuru nziza urukundo rwanjye…MAMA BUBUNA. Ni Malayika wanyohererejwe avuye mu Ijuru.’’
Ubu butumwa bwaherekejwe n’imitima myinshi ishimangira urukundo Junior Giti akunda umugore we.
Angel, umugore wa Junior nawe ntiyazuyaje gusubiza ubu butumwa, maze arandika ati: ‘‘Urakoze cyane Papa wacu.’’
Kuri ubu, Junior Giti n’umugore we bafitanye abana babiri; umukobwa w’imyaka itandatu n’umuhungu ufite imyaka ibiri.
Reba amwe mu mafoto y'umuryango wa Junior Giti
Muhoza Angel, umugore wa Junior Giti wizihiza isabukuru y'amavuko uyu munsi
Junior Giti n'umugore we bakomeje kwereka Isi ko urukundo ari rwose muri iyi minsi
Abana bamaze tubyarana
Junior Giti n'umuryango we
Total Comment 0