Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko mu bwumvikane yatandukanye n’uwari umutoza wayo, umunya-Tunisia Yamen Zelfani.
Nyuma yo kunganya na Marines Fc ibitego 2-2 akanasezererwa muri CAF Confederation Cup atageze mu matsinda, Zelfani yatandukanye na Rayon Sports.
Mu mikino 4 ya shampiyona yari amaze gukina yari afite amanota 6 kuri 12.
Tariki 10 Nyakanga 2023 nibwo Zelfani yagizwe umutoza w’ikipe ya Rayon Sports
Uyu munsi tariki 08 Ukwakira 2023 ku bwumvikane bw’impande zombi bahisemo gutandukana.
Soma n'iyi: Rayon Sports byongeye kwanga, umutoza wayo atukana n'abafana imbonankubone
Uyu mutoza udahirwa no kumara kabiri ahantu,urwibutso asigiye aba Rayon ni igikombe cya Super Cup batsinze APR FC 3-0.
Bisabye umunsi wa 5 gusa ngo umutoza wa mbere ave mu nshingano ze
Rayon Sports yari imaze imikino itanu yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose.
Total Comment 0