Mu karere ka Kirehe hakomeje kuvugwa inkuru y'umugore wafashwe amaze kuvoma injerekani imwe y'amazi ahubakiwe, maze ajyanwa ku murenge hanyuma yo gucibwa amande agera mu bihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda, ariko ngo nyuma yo guciririkanya yemeye kwishyura ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.
Nk'uko amakuru dukesha ikinyamakuru rubanda.rw abisobanura, umugore witwa Mukamuhoza Gaudence, utuye mu murenge wa Mpanga akagari ka Nasho umudugudu wa Busasamana, avuga ko yahohotewe n'ubuyobozi aho yaciwe amande y'ibihumbi 40 by'ijerekani y'amazi y'ibiziba, ariko ubuyobozi bwo buvuga ko yangije ibikorwa remezo.
Ibi byabaye tariki ya 25 Nyakanga 2023, aho uyu muturage yazindutse mu gitondo ajya kuvoma amazi mu cyanya cyahariwe ibikorwa by'ubuhinzi ahari zarobine zagenewe gukoreshwa n'abahinzi buhira ibihingwa biherereye muri icyo cyanya, maze Agoronome w'umurenge witwa Niyonzima Jeanpaul, ahita amufata kubera ko bitemewe kuvoma ayo amazi hanyuma amujyana ku murenge ari na ho byemerejwe ko yishyura ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.
Ngo igiteye uyu mugore n'umugabo we ipungenge, magingo aya ni uko mu butumwa babonye, beretswe ko bishyuye amande y'ibihumbi 40, mu gihe bo bishyue ibihumbi 50 byuzuye, none ubu bari guhatirizwa kujya ku murenge ngo bandike bemeza ko bishyuye ibihumbi 40 gusa bigaragara ku nyemezabwishyu y'amande baciwe.
Total Comment 0