Mu karere ka Kayonza hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y'umugabo witwa Nsengimana Gapira w'imyaka 22 y'amavuko, wafashwe ari kubaga imbwa ngo ayicuruze abakiriya be.
Uyu mugabo bivugwako asanzwe acururiza Brochette ku mafaranga macye mu kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, yaguwe gitumo ubwo yarari kubaga iyo mbwa ngo atangira ayokereze abamugana.
Ikibazo cy'icuruzwa ry'inyama kimaze iminsi kigarukwaho cyane hirya no hino mu gihugu, aho Leta ikomeza ishishikariza abaturage bayo ko mu gihe bashaka kugura akaboga bajya begera amabagiro yemewe akaba ariho bakagurira, kuko hamaze no kwaduka umuco w'abacuruza inyama mu buryo abenshi bise ubw'ubuzunguzayi, bakanabihuza n'iyibwa ry'amatungo rikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu.
Ibi bikomeje kurwanywa aho twafata nk'urugero rwo mu karere ka Nyarugenge, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega n’inzego z’umutekano muri aka gace zatangiye umukwabu wo gufata abazunguzayi b’inyama mbisi no guca ubu bucuruzi bushyashya.
Total Comment 0