Yamaganiwe kure - Umugabo yavuze impamvu yishe umugore we amutemye ijosi bose barumirwa

blog

Ku tariki ya 04 Ukwakira 2023, umugabo w’imyaka 27 utuye mu Mudugudu wa Mugonero mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kisaro, yashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi nyuma yo gukekwaho kwica umugore we amukase umutwe n’umuhoro.

Uyu mugabo ushinjwa kwica umugore we urw'agashinyaguro, yemera icyaha, akavuga ko yabitwe no kuba umugore we yari yaranze ko basubirana nk’umugore n’umugabo, mu gihe Ubushinjacyaha bubyamagana.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje uyu mugabo imbere y’Urukiko, buvuga ko uyu mugabo yishe umugore we amutegeye mu nzira, akamutema umutwe akoresheje umuhoro akawukuraho.

Ni icyaha cyabaye tariki 28 Kanama 2023, ubwo uwo mugabo yategaga umugore we avuye ku Kagari, akamusaba ko yamwereka umwana yari ahetse kuko uyu mugore yari yarahukanye.

Ubushinjacyaha bugira buti “Undi aho kureba umwana, yahise amutemesha umuhoro ijosi arikuraho ahita yiruka, ariko abaturage baba bamubonye bamwirukaho baramufata ashyikirizwa inzego zibishinzwe.”

Ubushinjacyaha, buvuga ko mu iburana ry’uyu mugabo “yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’umujinya kuko umugore yari yanze ko bongera kubana nk’umugore n’umugabo.” Ubushinjacyaha buvugako ibyo ariko ni urwitwazo kuko yari yavuye mu rugo yatyaje umuhoro ndetse akanagenda yawuhishe, bigaragaza ko umugambi yari awumaranye iminsi.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Total Comment 0