As Kigali yaherukaga gutsinda Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Muhazi FC. Uko imikino yagenze

blog

Police FC yakomeje kwigaragaza muri Shampiyona itsinda Musanze FC ibitego 3-0 ,i gihe Muhazi United yahagamye AS Kigali yaherukaga gutsinda Rayon Sports banganya 0-0. Hari ku mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Ikipe ya Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 47 gitsinzwe na HAKIZIMANA Muhadjiri.

Ku munota wa 61,BIGIRIMANA Abedi yatsindiye Police FC igitego cya kabiri,hanyuma Muhadjiri atsinda icyo gushimangira ku munota wa 65.

Mukura VS yaherukaga kunyagira Kiyovu Sports,yasanzwe mu rugo na Gorilla FC itsindwa igitego 1-0.

Nyuma y’iyi mikino,amakipe yose arajya mu kiruhuko kuko imikino ibanza ya shampiyona yarangiye.

Uko imikino yose yagenze:

Police FC 3-0 Musanze FC

Marines FC 1-1 Sunrise FC

Bugesera FC 2-0 Etoile De L’Est

Muhazi United 0-0 AS Kigali

Mukura VS 0-1 Gorilla FC [30’ Habimana Yves]

Urutonde: nyuma y’imikino 15 ibanza

1. APR FC 33 Pts

2. Police FC 31 Pts

3. Musanze FC 29 Pts

4. Rayon Sports 26 Pts (-1)

5. Mukura VS 23 Pts

6. Kiyovu Sports 20 Pts (-1)

.

9. Muhazi United 18 Pts

.

.

15. Etincelles FC 14 Pts

16. Etoile De L’Est 10 Pts

Total Comment 0