Guverinoma y’Ubwongereza iri mu kazi ko kwemeza (kumvisha) abadepite, ku kigero kitarabaho kuva Rishi Sunak yaba Minisitiri w’intebe, kugira ngo batore umushinga wo kuzana abimukira mu Rwanda.
Abadepite hafi 20 batumiwe muri Number 10, irindi zina ry’ibiro bya minisitiri w’intebe, mbere na mbere kugira ngo basangire ku ifunguro rikoze mu bigori (cornflakes) cyangwa wenda n’ikindi kintu cyo kubiyegereza kurushaho.
Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri guverinoma batsimbaraye, nibura kugeza ubu, ko amatora aba rwose nkuko ateganyijwe.
BBC iravuga ko abadepite bari kureshywa imbonankubone, kuri telefone no kuri radio na televiziyo.
Kimwe mu bishoboka – niba barimo kubona ko batsindwa – cyaba kuburizamo amatora. Ibyo byaba ari ukwemera ko batsinzwe – ni ishyano ryaba riguye ku butegetsi bwa minisitiri w’intebe – ariko byaba byoroheje ku ruhande rwe ugereranyije no kuba amatora yakomeza akayatsindwa by’ukuri.
Umunyamakuru wa BBC yavuze ko yabwiwe n’abategetsi bo ku rwego rwo hejuru benshi, ko kuva mu matora bitari bubeho.
Barabizi ko ubwiganze bwa guverinoma buza gushegeshwa – abadepite bamwe bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative baraza kwifata cyangwa batore oya – ariko bagereranya ko baza gutsinda.
Umwe mu bo mu ishyaka rya Conservative ufite amakuru y’imbere yo mu ishyaka agereranya ko bagenzi be barenga 20 baza kwigomeka.
Mu gihe uwo mubare waba utoye oya, aho kwifata, ibintu byaba birimo gukomera cyane kuri guverinoma.
Kandi abigometse bagereranya ko bafite imibare yo gutuma batsinda guverinoma.
Kandi iyo ni yo mpamvu buri jwi ryose rifite agaciro.
Abo mu ishyaka rya Conservative bamaze igihe bareshya ishyaka rya Democratic Unionist Party (DUP) ryo muri Ireland ya Ruguru. Rishobora kuba ryabashyigikira?
Ishyaka rya DUP kuri ubu riracyategereje, rireba icyo rishobora kubyungukiramo.
Kandi abadepite bo mu kanama k’iterambere mpuzamahanga ntibakigiye mu rugendo mu birwa bya Caraïbes.
Urwo rugendo rwabo rwaburijwemo kubera ko ababakuriye banze guha uruhushya abadepite rwo gutuma bataboneka mu matora yo kuri uyu wa kabiri.
Umwuka w’akaga urumvikana i Westminster, aho inteko ishingamategeko ikorera.
Gahunda ya guverinoma y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, n’ubutegetsi bwa Rishi Sunak, biri mu kaga.
BBC
Total Comment 0