Umusifuzi yateye icyuma umukinnyi warimo unenga imisifurire ye

blog

Hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza umusifuzi w’umupira w’amaguru bivugwa ko yakuye icyuma mu mufuka w’imyenda ye, agitera umukinnyi wari uje kumusagarira mu mukino.

Amashusho yafashwe n’umufana akoresheje telefone igendanwa,yagaragaje abakinnyi bo mu makipe yakinaga buzuye ku musifuzi mu mukino wabereye muri Argentine.

Ariko umukinnyi umwe yatangiye kumusunika hanyuma uyu musifuzi amutera icyumaaramukomeretsa.

Uyu mukinnyi yazengereye hanyuma aragwa, abandi bakinnyi bamuvana mu kibuga.

Uyu musifuzi, wari wambaye imyenda y’umukara n’ingofero yera, yagaragaye yiruka, amashusho agiye kurangira.

Ibi byabereye mu mujyi wa Scholler, mu nkengero z’umujyi wa Eldorado, mu ntara ya Misiones, ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu, tariki ya 2 Ukuboza.

Ibitangazamakuru byaho byavuze ko uwatewe icyuma afite imyaka 21 yitwa “Kevin A”, bivugwa ko yahise ajyanwa mu bitaro yangiritse ibihaha.

Umusifuzi bivugwa ko yateye icyuma uyu mukinnyi yitwa Remigio Armoa w’imyaka 62.

Nyuma polisi yaje guta muri yombi Armoa, ifata icyuma bivugwa ko yakoresheje mu gutera uyu mukinnyi.

Total Comment 0