Dore ibintu 3 ugomba gukorera umugore wawe buri joro niba wifuza ko azarinda yipfira ataguciye inyuma

Dore ibintu 3 ugomba gukorera umugore wawe buri joro niba wifuza ko azarinda yipfira ataguciye inyuma

  • Ibyo wakorera umugore wawe nijoro

  • Uko washimisha umugore wawe buri joro

  • Ibintu wakorera umugore wawe akagukunda kurushaho

  • Ibintu 3 by'ingenzi byagufasha gutuma umugore wawe agukunda birenze

Jun 09,2024

Kubwira umugore wawe ko umukunda si byo ukwiye gukora gusa kugirango urugo rukomere. Ugomba kuba witeguye kumwereka urukundo ukora ibikorwa bimwe na bimwe bituma agenda arushaho kugukunda.  

Iwacumarket uyu munsi igiye kukugezaho ibintu 3 byoroshye wakaorera umugore wawe buri joro bigatuma abona ko umukunda birenze maze nawe akagukunda atitangiriye itama.   

1. Nijoro, nk'umugabo, ntugomba gusinzira nk'umupfu. Ugomba kugerageza kubyuka nijoro maze ukareba ko umugore wawe ameze neza. Niba hakonje ukamworosa neza. Iyo ukoze ibi bimwerea ko umwitayeho kandi umukunda cyane. 

>> Imitoma 50 wabwira umukobwa mukundana aka kanya akazagukunda iteka ryose

 2. Ntuzibagirwe kubwira umugore wawe uburyo ari umugisha ku buzima bwawe. Ni ngombwa kubikora nijoro kuko ni bwo muba mukitse imirimo. Koresha uyu mwanya umwereke uburyo ari uw'agaciro gakomeye. 

>> Abagabo: Uko wakwikorera umuti ugufasha kutarangiza vuba umugore wawe agahorana agatwenge kandi agahora akwirahira. Nta ngaruka na nke ku mubiri

 3. Icya nyuma, ntuzibagirwe kumutetesha. Abagore bakunda guteteshwa nk'abana. Mufate ku rutugu umujyane kuryama ubundi umworose, ushobora kumuterura muvuye muri salon ukamujyana ku buriri ukamworosa ubundi ukamusaba gusinzira agasinzira umureba mu maso nk'akana gato. Ibi bizatuma agukunda birenze.

>> Umuntu wawe muri njye aragukumbuye cyane! Byutsa umukunzi wawe ukoresheje aya magambo urebe ibintu bitangaje bizaba mu rukundo rwanyu