Umuntu wawe muri njye aragukumbuye cyane! Byutsa umukunzi wawe ukoresheje aya magambo urebe ibintu bitangaje bizaba mu rukundo rwanyu

Umuntu wawe muri njye aragukumbuye cyane! Byutsa umukunzi wawe ukoresheje aya magambo urebe ibintu bitangaje bizaba mu rukundo rwanyu

Jul 05,2022

Tangira umunsi we n'aya magambo meza cyane kugira ngo amenye uburyo intekerezo zawe zasariye ize. Amenye uburyo isaha ikubangamira iyo bwije kuko uba umurota. Ntabwo ari ibinyoma, iyo ukunda umuntu ukora iyo bwabaga ukabasha kumwereka ko atekanye kandi ukabishimangira.

 

. Imitoma wakoresha mu gitondo ubyutsa umukunzi wawe

. Amagambo y'urukundo wabwira umukunzi wawe mu gitondo

 

1. Mwaramutse urukundo! Izuba ni ryiza nkawe, risa neza, riri kukunyibutsa

 

2. Mwaramutse! Igitondo cyiza cyane, umuntu wawe muri njye aragukumbuye cyane, ntabwo akwiriye gutegereza kukubona.

Abakobwa: Niba ubona ibi bimenyetso mu rukundo rwawe, ikiza ni uko uwo musore wamusiga hakiri kare atarakubabaza birenze

3. Hari ubwo ntekereza ko isaha itari ikwiriye kubaho kuko ni cyo gikoresho kinkangura iyo ndi kukurota.

 

4. Waretse nkajya mbyukira iruhande rwawe, tugasangira icyayi mu gitondo, tukajya gutembera akaboko kawe ari njye ugafashe, maze ukansezeranya kuzabaho nishimye.

INDI MITOMA WATERA UMUKUNZI WAWE

. Uri mwiza kandi uri uw’igikundiro: Dore imitoma 21 wabwira umukunzi wawe ukamukora ku mutima buri munsi

. Ijoro ryanjye ni wowe uryiharira - Amagambo y'urukundo wabwira umukunzi wawe akagukunda by'iteka - Abakobwa gusa

 

5. Kanguka rukundo rwanjye dore indabo nziza n'inseko yanjye biragutegereje cyane.

 

6. Mwaramutse nyenyeri yanjye inyobora, iyo utaza kuba mu buzima bwanjye, nari kuburira mu mwijima wuzuye iyi si dutuye.

 

7. Igitondo ni ikimenyetso cy'uko nishimye, ni ikimenyetso cy'urukundo rwanjye kuri wowe, kuko mba naraye mu byishimo.

 

8. Uburyo waraye unsomye ndacyabyibuka nkumva bwakongera kwira. Ndumva mbishaka ubuzima bwanjye bwose, ndumva nkukeneye. Igitondo cyiza uw'ibihe byose.

Abubatse: Dore uburyo watermelon yagufasha gushimisha umugore wawe cyangwa umugabo wawe mu buriri uyu munsi

 

9. Inseko ndamukana ni yo ituma nkwibuka iteka. Izuba iyo rinkoze ku ruhu, rituma nkwibuka uruku. Niyo numvise inyoni ziririmba mpita nkwibuka.

 

10. Kuri njye guhumeka ni ibisanzwe nko kugukunda no kubyukana nawe iteka ryose.

 

Nawe ufite andi magambo menshi wamubwira.