Ese KNC yivuguruje ku cyemezo yari yafashe cyangwa yavugurujwe?

blog

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yamaze kwemeza ko ikipe ye ya Gasogi United izakina umukino w’ejo na Kiyovu Sports nubwo yari yatangaje mu minsi yashize ko yasheshe ikipe.

KNC yavuze ko uyu mukino bazawukina ariko bakomeje gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.

TV1 yatangaje ko uyu Perezida wa Gasogi United yemeye kuzakina ku munsi w’ejo na Kiyovu Sports nyuma y’aho kuwa Gatandatu atangaje ko aseshe iyi kipe ye kubera kutishimira imisifurire yaranze umukino yatsinzwemo na AS Kigali igitego 1-0.

Ikipe ya Gasogi United yashinzwe mu 2016, ijya mu Cyiciro cya Kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa FERWAFA. Yatangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere guhera mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Gahunda y’imikino ya shampiyona mu mpera z’iki cyumweru:

Total Comment 0