Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yohereje Gen. Maj. Shora Mabondani mu burasirazuba bw’igihugu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uburyo bushya bw’intambara yo kurwanya inyeshyamba za M23.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Gen. Mabondani, Umuyobozi mushya w’Akarere ka 34 ka Gisirikare, yageze mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, uyu musirikare mukuru wa FARDC yakiriwe n’abanyapolitiki n’abasirikare bakuru bakorera mu karere k’uburasirazuba bw’igihugu.
Mabondani yavuze ko "ku giti cye azayobora ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba za M23."
Yasabye kandi “inkunga y’abaturage n’abayobozi b’ingabo kugira ngo ubutumwa bwe buzagerweho.”
Gen. Mabondani asimbuye mugenzi we, Gen. Maj. Bruno Mpezo Mbele, wafunzwe mu mpera z’Ukuboza 2023 nyuma y’amakuru y’”ubufatanye bwe n’inyeshyamba za FDLR”.
Mu itangazo ryacyo, Igisirikare cya Congo cyari cyabujije, ukwezi kumwe mbere ya ho, uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gufatanya n’izo nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yo gukomeza gushinjwa n’abantu bashinjwa kuba barasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Ukuza kwa Mabondani bibaye mu gihe DRC irimo gukaza umurego mu bitero bya gisirikare byo mu kirere ndetse no gukoresha intwaro zirasa kure ku birindiro by’inyeshyamba za M23.
Jenerali Mabondani yagize ati: "igihe kirageze cyo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC kugira ngo abaturage bacu babeho neza."
Uburyo bushya bw’intambara
Amakuru agera ku kinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda muri iki gitondo cyo ku wa Kane avuga ko mu ntangiriro za Mutarama 2024, abajenerali ba Congo n’abayobozi b’ingabo bo mu muryango wa SADC bateguye uburyo bushya bw’intambara yo guhangana na M23.
Ubu buryo burimo gukoresha byibuze abasirikare 100.000, ibifaru amagana, iperereza hamwe n’ibitero by’imitwe mito, no gukoresha imbunda ziremereye, indege zitagira abapilote, n’indege z’intambara mu gitero gishya cyo kuvana inyeshyamba za M23 mu birindiro byazo.
Kugeza ubu, ingabo za Congo, SADC n’umuryango w’abibumbye zirimo kugaba ibitero bya rutura ku birindiro bya M23 muri Rutshuru na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Tshisekedi yanze ibiganiro
Perezida Tshisekedi mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ingabo za Congo zizakomeza kurwanya inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo kugeza igihe igihugu kizagera ku ntsinzi.
Ku wa kabiri, Tshisekedi waganiraga n’abadipolomate bemerewe gukorera muri Congo, yagize ati: "Nta biganiro tuzagirana n’uwaduteye (u Rwanda) igihe cyose agifite ubutaka bw’igihugu cyacu uko bwaba bungana."
Total Comment 0