Mashami yavuze icyamufashije gutsinda APR FC anakomoza ku misifurire itishimiwe n'abakinnyi ba APR FC

blog

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko yishimiye gutwara igikombe cy’Intwari kuko kivuze byinshi ku gihugu ndetse yemeza ko yasabye abakinnyi be gutuza no gukomeza kugira inyota yo gutwara igikombe.

Ikipe ya Police FC yaherukaga igikombe mu bikinirwa mu Rwanda muri 2015,yaraye itsinze APR FC ibitego 2-1,yegukana igikombe cy’Intwari.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza Mashami yavuze ko abakinnyi be bagaragaje guhatana gukomeye aribyo byatumye iki gikombe kiboneka.

Ati "Gutwara igikombe birumvikana, ugomba kwishima. Igikombe cy’Ubutwari ni igikombe gifite icyo gisobanuye ku gihugu cyacu no kuri Police FC. Kuba tugitwaye biradushimishije cyane.

Umukino wari mwiza ngira ngo nashimira na APR FC uko bitwaye.

Twakoze ikosa dutsindwa igitego ku mupira w’umuterekano ariko twakomeje kwitwara nk’ikipe yakoze ikosa nibyo, ariko yerekana ko ishobora kwishyura.

Mu rwambariro nababwiye ko ibyo bari gukora mbishima, ariko n’igikombe, tugomba gukina nk’abakina umukino wa nyuma. Mu minota 45 bakomeze uburyo bitwaraga, gutuza, ishyaka, iyo nyota. Byadufashije turatsinda."

Abajijwe icyo yahinduye muri Police FC cyatumye itsinda Rayon Sports na APR FC muri iri rushanwa, yavuze ko icyo yakoze ari ukwibutsa abakinnyi be ko ari abakinnyi beza batwara ibikombe ndetse akabongerera imyitozo.

Ku misifurire yaranze umukino,aho nawe hari aho yagaragaje kutayishimira,Mashami yagize ati: "Umuntu wese iyo yaje ku kibuga aba ashaka gutsinda. Hari igihe ikosa ubona bakurenganyije kandi bitabaye kubera rya shyaka ryo gutsinda.

Kwa kuntu uba wumva icyiza cyose kigomba kuza iwawe. Ugasanga abatoza ntitwishimiye imisifurire. Gusa ibyo n’ibisanzwe, ikipe zose zihanganye haba igihe cyo kutishimira ibyemezo. N’ishyaka ryo gutsinda."

Abasifuzi nabo n’abantu,bashobora gukora amakosa ariko nanone hari ababishinzwe ntacyo navuga ku misifurire, hari impamvu baba bafashe ibyemezo."

Ku rundi ruhande,Hakizimana Muhadjiri warenguye vuba umupira wavuyemo igitego cyahaye intsinzi Police FC yavuze ko bishimishije gutwara igikombe ugikuye ku ikipe ikomeye nka APR FC.

Yavuze ko igikombe ari igikombe nubwo cyaba ari icy’umurenge ndetse yemeza ko igitego cya kabiri batsinze babyaje umusaruro uburangazi bw’abakinnyi ba APR FC.

Yavuze ko arengura vuba umupira atarebye ku musifuzi wo ku ruhande kuko uwo hagati ariwe ufata icyemezo kandi ko umukinnyi wa APR FC ariwe warengeje umupira.

Total Comment 0