Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yagaragaye ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi bikekwa ko bari mu rukundo bishimira igikombe cy’Intwari batwaye batsinze APR FC ibitego 2-1.
Ubwo yari ashyize impumu nyuma y’umukino wa APR FC,Hakizimana Muhadjiri yagize ati : "Natsinze mu kibuga no hanze yacyo."
Hakizimana Muhadjiri yagize uruhare ku gitego cya kabiri batsinze APR FC,ubwo yarenguraga vuba umupira wavuyemo igitego cyahaye intsinzi Police FC nyuma yo kwiba umugono abakinnyi ba APR FC bari barangaye bategereje kureba ko umusifuzi asifura ikosa rya Pitchou.
Nyuma y’umukino, Hakizimana yavuze ko igikombe ari igikombe nubwo cyaba ari icy’umurenge ndetse yemeza ko igitego cya kabiri batsinze babyaje umusaruro uburangazi bw’abakinnyi ba APR FC.
Yavuze ko arengura vuba umupira atarebye ku musifuzi wo ku ruhande kuko uwo hagati ariwe ufata icyemezo kandi ko umukinnyi wa APR FC ariwe warengeje umupira.
Umukobwa wagaragaye ari kumwe na Muhadjiri birakekwa ko ari umukunzi we
Total Comment 0