Hepatite A ni ukubabuka k'umwijima guterwa na Virusi ya Hepatita A izwi nka VHA.
Uburyo bwibanze yanduriramo ni ukurya cyangwa kunywa amazi yandujwe n'urwaye iyi virus binyuze mu mwanda yitumye.
Isuku nke mu mafunguro cyangwa se ku ntoki mbere yo gufungura ndetse n'imibona1no aho bakoresha umunwa mu kibuno ni zo nzira zikomeye zikwirakwiza virusi ya Hepatite A.
Bitandukanye na Hepatite C na B, Hepatite A irakira gusa ishobora kugaragaza ibimenyetso bikomeye ndetse ishobora gukura ikaba yateza n'urupfu.
Ibimenyetso:
Ibimenyetso bya Hepatite A bigaragara hagati y'iminsi 14 na 28.
Ibimenyetso bya Hepatite A bishobora kuba byoroheje cyangwa bikomeye. Muri byo dusangamo:
- Umuriro
- Kumva utameze neza
- Guhitwa
- Kumva udashaka kurya,
- Isesemi
- Kubabara mu nda
- Inkari zijimye cyane
Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwandura?
Umuntu wese utarakingiwe cyangwa utarigeze arwara Hepatite A aba afite ibyago byinshi byo kuyirwara. Abandi ni:
- Abatuye ahantu hatagira amazi meza
- Abatuye mu kajagari
- kuba ubana n'umuntu uyirwaye
- kubonana n'umutu uyirwaye
- imibonano hagati y'abagabo
Uko ivurwa
Nta muti wihariye uvura Hepatite A. Bisaba gutegereza ibyumweru byinshi ndetse rimw na rimwe amezi mbere y'uko ibimenyetso bishira. Ni byiza kwirinda gufata imiti inaniza umwijima nka za Paracetamol. Uretse igihe yakomeye, akenshi ntibisaba kujya kwa muganga. Bisaba gusa gufasha umurwayi kumera neza nko kumurinda umwuma ushobora guterwa no gutakaza amazi menshi igihe aruka cyangwa se ahitwa.
Uko wakwirinda Hepatite A
Gutura heza, gusukura ibiribwa n'amazi ndetse no kwikingiza ni bwo buryo bwizewe bwo kwiyirinda.
SRC: who.int
Total Comment 0