Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko ibyaoa bigena umuvuduko w’ibinyabiziga ku mihanda mu Rwanda byashyizweho nabi ndetse bikwiye gukosoka bituma Minisitiri w’Intebe amwemerera ko bagiye gusuzuma iki kibazo.
Ibi yabitangarije mu nteko ishinga amategeko ubwo bari bakiriye Minisitiri w’Intebe wabagezagaho raporo y’ibyagezweho muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere NST1.
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko mu mihanda hari ahari ibyapa bigaragaza ko hari ikibazo ariko ntikivugwe,hakabaho ahashyizwe ibyapa bya 60 Km kandi nta mubyigano w’imodoka uhari n’ibindi.
Ati: "Nyakubahwa PM mwazareba uko mwashyiraho ikipe y’inzobere kuko uwavuze iby’ibyapa ntabwo ari polisi ikora ibyapa,bishyirwa mu muhanda na RTDA...Hari aho usanga bashyize icyapa cya 80 KM atariho kigomba kujya,ugasanga hari aho bashyize icya 60KM atariho gikwiye kujya.
Bagashyira icyapa ku muhanda bakandikaho ngo danger.Danger de quoi?.Twagiye tubyerekana mukwiye ku mappinga igihugu cyose,iyo danger ukabwira abantu iyo ariyo.
Hari ibintu abantu bakora ukabona barakora ibintu batize tuvugishije ukuri...RTDA na Polisi baturebere imihanda yacu,ibibazo birimo n’urukerereza rwose.
Ni byinshi,twarabibonye,twagiye mu gihugu hose,imihanda yacu irimo ibibazo byinshi. Ntabwo umuntu yagendera muri kilometero 60 ngo azagere i Rusizi,ntabwo byashoboka rwose.ibi birutwa no kugenda n’amaguru."
Mu kumusubiza,Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente yavuze ko bakoze ibiganiro byo kureba uko ibyapa byo ku mihanda byavugururwa ndetse ko hari ibyo bazazana mu nteko bibivugaho.
Ati: "Turajya kureba aho bidakozwe neza babisubiremo.Icyo ni ikibazo cya tekinike.Dusanze hari ahantu bavuze ngo ugende muri 80 KM ari imbere y’ishuri wakagenze muri 40 KM bihinduke...Niba baravuze ngo ugende muri 60 KM arimu muhanda ureba kure byakabaye 80 KM bihinduke.
Icyo ndakora turabyandika,tujye kureba inzego zibishinzwe,turebe uko twakora ibyapa bikwiranye n’imihanda yacu."
Kuri Camera Polisi ikoresha mu gukumira umuvuduko w’imodoka ku mihanda,Senateri Uwizeyimana yavuze ko bidakwiriye ko zihishwa mu bihuru.
Ati:"Camera ntikwiye kuba iri mu gihuru cyangwa mu masaka."
Total Comment 0