Umukino w’ikirarane Rayon Sports igomba guhuriramo na mukeba wayo APR FC, byemejwe ko uzakinwa ku wa 7 Ukuboza 2024.
Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakinwe ku gihe bijyanye n’uko ikipe y’Ingabo z’igihugu yari mu mikino ya CAF Champions league.
Ku wa 19 Ukwakira Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC, gusa biba ngombwa ko umukino wongera gusubikwa ku busabe bw’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yasabye ko imikino y’ibirarane yari ifite yakinwa hagendewe ku ngengabihe ya shampiyona.
Nyuma y’amezi menshi abakunzi ba shampiyona bategereje uriya mukino, kera kabaye uzakinwa ku wa 7 Ukuboza, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera.
Kuri iyi nshuro Rayon Sports na APR FC zigiye kwesurana mu gihe Murera ku Cyumweru yuzuzaga umukino wa karindwi wikurikiranya idatsindwa.
Iyi kipe ni yo iyoboye by’agateganyo urutonde rwa shampiyona n’amanota 23, ikaba irusha 12 mukeba uri ku mwanya wa 10 n’ubwo we agifite imikino ine y’ibirarane.
Ni mu gihe Rayon Sports ifite umwe wonyine uzabahuza.
Total Comment 0